UWIFURIZA U RWANDA IKIZA AHERA KU KURWANYA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE - UMUYOBOZI W'AKARERE KA RUBAVU MULINDWA PROSPER

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, hibanzwe cyane ku gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nk’inkingi y’iterambere rirambye.

Mu Karere ka Rubavu, Ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaje ko kwibuka ari umwanya wo kuzirikana amateka igihugu cyanyuzemo, ariko nanone bikaba umwanya wo kongera gushimangira inshingano za buri Munyarwanda mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane ikwirakwizwa muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo no kurinda ibyagezweho.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, MULINDWA Prosper, yagaragaje ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda agaragaza ko Jenoside itatunguranye, ahubwo ko yateguwe, ikabibwa, ikigishwa, igakuzwa ndetse igashyirwa mu bikorwa nyuma y’igihe kirekire. Iyi ngengabitekerezo ya Jenoside yagiye igaragaramo ibikorwa by’ivangura n’urwango byatangiye kugaragara kuva mu myaka ya 1959 kugeza Jenoside ishyizwe mu bikorwa, cyane cyane mu bice byari bigize amakomini ya Mutura, Kanama, Rwerere na Rubavu.

Yagize ati: “Kwibuka biduha umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukamenya aho twavuye, ariko cyane cyane bikadufasha kumenya aho tugana. Tugomba gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho igaragaye hose, kandi tukirinda icyatuma amateka mabi twanyuzemo yasubira ukundi.”

Yakomeje asaba abaturage gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, bashyira imbere indangagaciro z’Ubunyarwanda, anibutsa ko amahoro n’umutekano igihugu gifite uyu munsi byagezweho ku bw’imbaraga n’ubwitange bw’Abanyarwanda, bityo ko buri wese afite inshingano zo kubisigasira.

Ati: “Nta terambere rishobora kugerwaho hatariho ubumwe n’umutekano uhamye. Ni inshingano zacu twese gukomeza kubirinda no kubisigasira turwanya ikibi cyagejeje u Rwanda kuri Jenoside Yakorewe abatutsi, ndetse duharanira ko itazongera ukundi.”

Mu butumwa bwatanzwe muri rusange, abaturage basabwe gukomeza kwita ku barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, babafasha mu buzima bwa buri munsi no kubaba hafi mu buryo bw’amarangamutima. Basabwe kandi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho igaragaye hose no kwirinda kuyihishira, bagatanga amakuru ku gihe kugira ngo ihagarikwe hakiri kare. Bimwe mu byo Abayobozi basabye abaturage harimo;

Kwita ku Barokotse Jenoside batishoboye
Abaturage basabwe gukomeza gushyira imbere imibereho myiza y’abarokotse Jenoside, babafasha no kubaba hafi mu rugendo rwo gukira ibikomere, haba mu mibereho yabo ya buri munsi no mu kubashyigikira mu bikorwa by’iterambere.

Kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside
Hagaragajwe ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari inshingano za buri Munyarwanda. Abaturage basabwa kuyirwanya aho igaragaye hose, haba mu mvugo, mu bikorwa cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, kugira ngo igihugu gikomeze kuba gitekanye.

Kudahishira Abagaragaraho Ingengabitekerezo ya Jenoside
Mu rwego rwo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, abaturage basabwe kudahishira abayigaragaraho, ahubwo bakabigaragaza ku nzego zibishinzwe ku gihe, bityo bikarinda ko yakwirakwira mu muryango nyarwanda.

Gushyira Imbere “Ndi Umunyarwanda”
Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yongeye gushimangirwa nk’ishingiro rikomeye ry’ubumwe n’ubwiyunge. Abaturage basabwe kuyigira iyabo, bagaharanira kubaka igihugu kirangwa n’ubwubahane, ubufatanye n’indangagaciro z’ubunyarwanda.

Gukomeza Kwiyubaka no Kubaka Igihugu
Abaturage basabwe gukomeza kwiyubaka no kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu, buri wese akora inshingano ze neza, mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda bose.

Ubu butumwa buje bushimangira ko kwibuka atari ukwunamira amateka gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kongera kwiyemeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, rufite ubumwe n’icyerekezo gihamye cy’iterambere.

Back