Menya Rubavu
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara y'Iburengerazuba. Icyicaro cy’Akarere kiri mu Murenge wa Gisenyi, mu Kagari ka Nengo mu Mudugudu wa Nyaburanga ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu, gahana imbibi n'umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu burengerazuba, Akarere ka Nyabihu mu burasirazuba n'Akarere ka Rutsiro mu majyepfo, gafite ubuso bwa km² 388.4, kakaba gatuwe n'abaturage bagera ku 546,683 nk'uko imibare y'ibarura rya 2022 ibigaragaza. Akarere ka Rubavu gafite Imirenge 12 ariyo: Bugeshi, Busasamana, Cyanzarwe, Gisenyi, Kanama, Kanzenze, Mudende, Nyakiriba, Nyamyumba, Nyundo, Rubavu na Rugerero, n'Utugari 79.
Rubavu ni igicumbi cy'ubucuruzi mpuzamahanga kubera imipaka ya Petite na Grande barierre, n'umupaka wa Kabuhanga, ihuza u Rwanda na RDC, n'icyambu cya Nyamyumba gihuza Akarere ka Rubavu n'Uturere dukora ku kiyaga cya Kivu na RDC. Ni ahantu hakunzwe n'abakerarugendo kubera ikiyaga cya Kivu, ahantu nyaburanga nk'amashyuza aboneka mu Murenge wa Nyamyumba, amahoteli, imisozi myiza irimo uwa Muhungwe, Rubavu na Nengo, ubusitani bwiza n’ahantu ho kuruhukira.
Akarere ka Rubavu ni Igicumbi cy'ubucuruzi bwambukiranya imipaka cyane cyane ihuza Rubavu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no ku cyambu gishya cya Nyamyumba gifite ubushobozi bwo gutwara toni 700,000 z’ibicuruzwa buri mwaka, hamwe n’abagenzi miliyoni 2.7 buri mwaka. Gishobora kwakira amato abiri afite uburebure bwa metero 60 icyarimwe. Iki cyambu kandi kizoroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa bituruka mu nganda zikomeye zo mu Ntara y’Iburengerazuba, zirimo BRALIRWA, CIMERWA, ndetse n’inganda z’icyayi n’ikawa.
388.3 km2
Ubuso/Km2
1,614
Ubucucike (2022)/Km2
546,683
Abaturage (2022) F:279.384 = 51% M:267.299 = 49%
12
Imirenge
79
Utugari
525
Imidugudu
House Holds
124.080 (PHC5-2022)
95.8%
Amashanyarazi (2022)
93.5 %
Amazi (2022)