UNAMA UKORE PLAZA: INZU ISHUSHANYA KWIGIRA NO KWIHESHA AGACIRO KW'ABAGORE BAKORAGA UBUZUNGUZAYI

Mu muhango wo gutaha ku mugaragaro Inzu y’Ubucuruzi ya Unama Ukore Plaza, yubatswe na Koperative Unama Ukore Gisenyi, aba bagore bakoraga ubucuruzi butemewe, ubuzunguzayi n'ibindi bagize ibyishimo by'akataraboneka nyuma y'uko iyi nzu biyubakiye biyushye akuya bakayubaka mu Mujyi rwagati ibatwaye akayabo ka Miliyoni 450 z'amafaranga y'u Rwanda  bayitashye ku mugaragaro. Ni igikorwa abayobozi batandukanye bifatanyije n'abagize iyi Koperative bagarutse ku rugendo rudasanzwe rw’amateka rwaranze abagore bagize iyi koperative, bava mu buzunguzayi butemewe, bakagera ku bucuruzi bwemewe n’amategeko, kugeza igihe biyubakiye inzu ikomeye y’ubucuruzi igaragaza iterambere n’icyizere cy’ejo hazaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yagaragaje ko aba bagore bahoze bakora ubucuruzi bw’imburagihe (abazunguzayi), bikagira ingaruka ku mutekano wo mu Mujyi wa Rubavu ndetse no ku musoro w’Igihugu. Nyuma y’ibiganiro byimbitse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’Akarere, bagiriwe inama yo kwishyira hamwe, bakareka ubucuruzi butemewe, maze bibumbira mu makoperative, batangira gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko.

Yavuze ko iyo mpinduka yabaye intangiriro y’urugendo rushya rw’iterambere, aho abagore ba Unama Ukore batangiye gucuruza no kudoda imyambaro mu buryo bwemewe, babona inyungu irambye, bashobora kwiteza imbere no gufasha imiryango yabo. Ibi byatumye buhoro buhoro bava mu mazu aciriritse, biyemeza kwiyubakira inzu ihamye y’ubucuruzi, ari yo Unama Ukore Plaza, ishimangira urugendo rwabo rwo kwigira no kwihesha agaciro.

Umuyobozi wa Koperative Unama Ukore Gisenyi, Umugwaneza Justine, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika w’u Rwanda ku mahirwe yahaye abagore yo kwinjira mu mibereho y’ubukungu no kugira ijambo mu iterambere. Yavuze ko n’ubwo kubaka iyi nzu byabasabye imbaraga n’ishoramari rinini, byabavunnye mu by’amafaranga, ubuyobozi bw’Akarere bwabahaye inama, bubaba hafi, bituma bashyira hamwe, bagashyiraho umuhigo wo kwiyubakira iyi nyubako bagezeho.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rubavu yagaragaje ko urugendo rwa Koperative Unama Ukore ari isomo rikomeye rigaragaza ko abagore bahawe amahirwe bashobora kwihesha agaciro no kugera ku iterambere rirambye. Yavuze ko iyi koperative ari urugero rwiza rw’ibishoboka mu kugera ku ntego z’iterambere ry’igihugu, by’umwihariko mu guharanira iterambere rishingiye ku buringanire n’ubwuzuzanye.

Yongeyeho ko abagore bakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko bagira umutekano mu miryango yabo, bagatekereza kure, bakubahiriza inshingano n’amategeko, kandi bakabazwa inshingano mu buryo bukwiye. Yasabye kandi abagore gukomeza kubana neza n’abo bashakanye, bagashyira imbere umuco w’ibiganiro mu muryango, kuko iterambere ry’igihugu rishingira ku muryango uhamye.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yashimiye abagore ba Unama Ukore ku ntambwe ikomeye bateye yo kuva mu bucuruzi butemewe bagatangira gukorana n’inzego za Leta bishingiye ku ndangagaciro zo gukunda umurimo no kwigira. Yabijeje ubufatanye buhoraho, abasaba gukomeza kwitwara neza mu byo bakora no gukebura abandi bagikora ubucuruzi butemewe.

Uyu muhango waranzwe n’ubutumwa bukangurira abagore, urubyiruko n’abandi bikorera gukurikiza amategeko, kwishyira hamwe mu makoperative no kugira icyerekezo gihamye, kuko urugendo rwa Unama Ukore Gisenyi rugaragaza ko impinduka nziza ishoboka iyo habayeho ubufatanye, umurava n’imiyoborere myiza.

Back