Umuyobozi w’Akarere yashimiye abaturage imbaraga bashyize mu gukumira Ebora abibutsa ko haje na Koronavirusi

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yashimiye abaturge b’Akagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu imbaraga bashyize mu gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye zagiye zishyirwaho mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola abibutsa ko ibyorezo bihoraho ndetse kuri ubu hari icyitwa Koronavirusi nacyo bakwiye gukomeza gukumira no kwirinda.

Ibi Umuyobozi w’Akarere yabigarutseho kuri uyu wa 02 Werurwe 2020 ubwo yitabiraga inama y’umutegano y’abatuye aka Kagari ka Byahi ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano mu rwego rwo gufatira hamwe ingamba zo gukomeza kuwubumbatira.

Umuyobozi w’Akarere yagize ati:’’ Tuzi neza ko benshi muri mwe mukorera hakurya mu Gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho iki cyorezo cyari cyarageze na hano hakurya mu mujyi wa Goma mugendamo umunsi ku munsi ariko kikaba kitarabashije kwambuka umupaka ngo kigere mu Rwanda. Ibi ntakindi cyabiteye uretse umuhate wanyu no gukurikiza amabwiriza atandukanye yari yarashyizweho.’’

Akomeza abasaba kudatezuka mu gushyira mu bikorwa izi ngamba zari zarashyizeho kuko n’ubundi ari zo zizakomeza kubafasha kwirinda n’ikindi cyorezo cya Koronavirusi cyugarije Isi bityo bagakomeza gukaraba intoki ndetse bakanirinda imico yo gusuhuzanya bahana ibiganza,imisaya ndetse no gusomana.

Ku ruhande rw’abaturage bavuga ko iki cyorezo bacyumvise ndetse banasanga giteye ubwoba kuruta Ebola bakizeza gukora ibishoboka byose kugira ngo kitazigera gikandagira ku butaka bw’u Rwanda nk’uko na Ebola bayikumiriye .

Ibimenyetso by’indwara ya Koronavirusi birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi. Abenshi mu bagaragayeho iyi ndwara ni abagiye mu isoko barangurizamo amafi n’amatungo muri Wuhan mu ntara ya Hubei mu Bushinwa. Iryo soko ryatewe imiti yica udukoko ndetse rihita rifungwa guhera ku itariki ya 1 Mutarama 2020.

Ingamba zo gukumira ikicyorezo ni ukwirinda kwegera amatungo (yaba amazima cyangwa ayapfuye), amasoko y’amatungo no kwegera ibiyakomokaho (nk’inyama zidatetse); kwirinda kwegera umuntu warwaye Koronavirusi; gukaraba intoki ukoresheje amazi meza n’isabuni, utabibonye ugakoresha umuti wa arukoro wabugenewe (alcool-hased hand sanitizer).

 

Back