UMUYOBOZI MUKURU W’ISHAMI RY’UMURYANGO W’ABIBUMBYE RYITA KU MPUNZI (UNHCR) FILIPPO GRANDI, YASUYE INKAMBI YA NKAMIRA IHEREREYE MU KARERE KA RUBAVU

Ku wa 29 Kanama 2025, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibiza (MINEMA)NGOGA Aristarque ari kumwe na Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, bakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), Bwana Filippo Grandi, wari kumwe n’intumwa za UNHCR ku rwego rw’igihugu no mu karere, mu ruzinduko yakoreye mu nkambi ya Nkamira.

Muri uru ruzinduko, Bwana Grandi yagiranye ibiganiro n’impunzi z’Aba-Congomani bahabarizwa, abatega amatwi kandi abashimira uburyo bihangana mu bibazo bahura nabyo. Yanashimye uruhare rwa Rwanda mu kubaha uburinzi no kubafasha kubona serivisi zibafasha kubaho mu mutekano n’agaciro.

Yagaragaje ko uruzinduko rwe ruhuye n’ibiganiro by’amahoro biri gukorwa hagati ya Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’abandi bafatanyabikorwa bo mu karere, bigamije gushakira umuti w’igihe kirekire ikibazo cy’ubuhunzi.

Umuyobozi Mukuru wa UNHCR yashimye gahunda z’u Rwanda zishingiye ku kwinjiza impunzi mu mibereho myiza y’igihugu, agaragaza ko nubwo ku rwego rw’isi hari imbogamizi zishingiye ku gukendera kw’inkunga, ibikorwa by’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bacyo bikomeje kuba intangarugero.

Bwana Grandi yiyemeje gukomeza kuvugira amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC nk’inzira nyakuri izatuma impunzi zibona uburyo bwo gutaha mu mutekano no mu bushake bwazo.

Yasoje uruzinduko rwe asura ibikorwa bitandukanye bigize iki kigo, mbere yo gukomereza i Goma, ashimangira ubushake bwa UNHCR mu gukomeza gushakira ibisubizo birambye impunzi n’abasaba ubuhungiro.

Back