Umushinjacyaha mukuru yakanguriye abaturage ba Busasamana kwirinda ibyaha
Umushinjacyaha Mukuru Mutangana Jean Bosco n'itsinda riturutse mu bushinjacyaha bukuru bari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije w'ubukungu ndetse n'inzego z'umutekano bakanguriye abaturage b’Akagari ka Makoro mu murenge wa Busasamana kwirinda ibyaha birimo iby’ibiyobyabwenge, iby’ihohoterwa ndetse n’icuruzwa ry’abantu.
Umushinja Mukuru yabanje gusobanuri abaturage icyaha icyo ari cyo agira ati: ‘’ Icyaha ni ikintu cyose umuntu akora kibujijwe n’amategeko cyangwa adakora giteganijwe n’amategeko’’
Yakomeje agaruka kuri bimwe mu biteganijwe mu cyumweru cy’ubutabera aho abaturage bazakomeza kuganirizwa ku mategeko ndetse bakanasobanurirwa bimwe mu byaha birimo n’ibiri kwaduka kugira ngo barusheho kubisobanukirwa babashe kubyirinda.
Yagize ati:’’Bimwe mu bikorwa by’ingenzi bizaranga iki cyumweru harimo kwegera abaturage nk’uku twabikoze uyu munsi bagasobanurirwa ibyaha bitandukanye ndetse n’amategeko abihana kugira ngo barusheho kubisobanukirwa bityo babyirinde.’’
Yakomeje asobanurira abaturage icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge nka kimwe mu biza ku isonga mu kuba n’intandaro y’ibindi birimo iby’ihohoterwa ndetse n’urugoma abasaba by’umwihariko nk’abaturiye umupaka kubyirinda.
Abaturage kandi basobanuriwe amako y’ibiyobyabwenge arimo urumogi rugera mu Gihugu by’umwihariko ruturutse mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo anagaruka ku yandi moko y’ibiyobyabwenge nka kanyanga,kokayine,mayirungi n’ibindi agaruka ku ngaruka zabyo zitandukanye zirimo indwara z’umwijima,ubwonko,kumugara,guta ubwenge n’izindi abasaba kubyirinda.
Ashingiye ku ngaruka zabyo,Umushinjacyaha mukuru yasabye ko by’umwihariko buri wese agira uruhare mu kubirinda urubyiruko nk’amizero y’Igihugu cy’ejo hazaza aho mu gihe rwaba rwishoye mu biyobyabwenge ibikomeje kugerwaho byazaba ari imfabusa.
Muri iyi nama kandi abaturage baganirijwe ku bindi byaha bitandukanye birimo ibyaha byo gucuruza abantu ndetse n’ibyaha bya ruswa abaturage bagaragarizwa by’umwihariko uburyo ruswa imunga ubukungu bw’Igihugu.