UMURYANGO USHOBOYE KANDI UTEKANYE NI INKINGI Y’UBUZIMA BWIZA – MINISITIRI UWIMANA CONSOLEE

Guhera ku wa 07 Kanama kugeza ku wa 09 Kanama 2025, mu Karere ka Rubavu, muri Diyosezi Gatolika ya Nyundo, hateraniye ihuriro ryahuriranye n’ibirori bikomeye byo kwizihiza Yubile y’imyaka 2025 Yezu Kristu amaze avutse no gusoza Yubile y’Umuryango, hanizihizwa imyaka 125 Inkuru Nziza imaze igeze mu Rwanda. Ibi birori byahurije hamwe abayobozi bakuru b’Igihugu, abo muri Kiliziya, n’abaturage baturutse mu mpande zitandukanye, mu rwego rwo gushimangira indangagaciro z’umuryango nk’ishingiro ry’igihugu.

Ibi birori byitabiriwe n'abayobozi batandukanye abrimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kurengera umwana (NCDA), Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu n’uwungirije ushinzwe imibereho myiza, Umuyobozi w’Ingabo n’uw’Urwego rwa Polisi mu Ntara, hamwe n’abandi bayobozi n’abatumirwa batandukanye.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango UWIMANA Consolee, yashimiye Kiliziya Gatolika uruhare igira mu kwita ku Umuryango, ndetse asaba ko ubufatanye bwa Kiliziya na Leta y'u Rwanda mu kurema umuryango utekanye bwakomeza. yagaragaje ibiranga umuryango utekanye ati "Umuryango ushoboye kandi utekanye ni umuryango ubayeho mu buzima bwiza bafite ubushobozi bwo gukumira ibishoboka byose bishobora kuwusenya".

Ubutumwa bwatanzwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepisikopi wa Arkidiyosezi ya Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepisikopi gatolika mu Rwanda bwibanze ku kamaro k’umuryango nk’umusingi w’iterambere ry’igihugu aho Yagaragaje ko Yezu yavukiye mu muryango kugira ngo aha agaciro n’icyubahiro umuryango, asaba imiryango kudaterana umugongo n’Imana kuko ari imwe mu ntandaro z’amakimbirane n’ihohoterwa riri mu miryango.

Back