UMURYANGO RPF-INKOTANYI WAHEREKEJE MU CYUBAHIRO ABAGUYE MU MUVUNDO MUGIHE CYO KWAMAMAZA
Kuri uyu wakane tariki ya 27 Kamena 2024, Umuryango RPF- INKOTANYI bari kumwe n’abagize umuryango wa Nirere Jeannette baherekeje mu cyubahiro uyu mubyeyi, nyuma ya Ahishakiye Mutoni nawe washyinguwe kuwa kabiri tariki ya 25 Kamena 2024, bombi baguye mu muvundo wabaye nyuma yo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi mu Karere Rubavu mu murenge wa Rugerero, kuri site ya Gisa.
Nirere Jeannette wo mu Murenge wa Nyundo, yashizemo umwuka tal iki ya 25 Kamena 2024, aguye mu bitaro bya Kigali Kanombe aho yarimo kwitabwaho n’abaganga nyuma yo gukomerekera mu muvundo wabaye ku cyumweru tariki 23 Kamena 2024 mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu.
Inkuru y’urupfu rwa Nirere yamenyekanye ubwo nanone Umuryango wa RPF-Inkotanyi wari waje kwifatanya n’umuryango wa Ahishakiye Mutoni ku mushyingura mu cyubahiro nawe wo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba, mu Kagari ka Busoro, we wahise anasiga ubuzima muri uwo muvundo wabaye nyuma yo kwamamaza Umukandida wa RPF-Inkotanyi mu karere ka Rubavu wanakomerekeyemo abagera kuri 36.
Gusezera Ahishakiye Mutoni
Muri uyu muhango Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango wa FPR-Inkotanyi bukaba bwari buhagarariwe na ba Komiseri Assoumpta Mbarushimana, Komiseri w’imibereho myiza n’umurimo, na Komiseri Papias Iragena, Komiseri w’ikoranabuhanga. Ni mu gihe mu gushyingura Ahishakiye Mutoni Ubuyobozi bwa RPF Inkotanyi bwari buhagarariwe na Hon. Sindikubwabo Jean Nepomuscene Komiseri w’imiyoborere ari kumwe na Senateri Mureshyankwano Marie Rose.
Komiseri Sindikubwabo na Senateri Mureshyankwano bashyingura Ahishakiye Mutoni
Komiseri Assoumpta Mbarushimana yabwiye umuryango wa Nirere ko bazakomeza kuwuba hafi kuko Nirere apfuye gitwari, yavuze kandi ko ntakitarakozwe ngo batabare ubuzima bwe ariko ntibyakunze akomeza avuga ko nk’Umuryango wa RPFInkotanyi bazakomeza kuzirikana umuryango abasigiye.
BBBa Komiseri Assoumpta Mbarushimana na Komiseri Papias Iragena bahagarariye Umuryango RPF Ikotanyimugushyingura Nirere Jeannette
Ibi kandi ni nabyo Komiseri Sindikubwabo yasezeraniye umuryango wa Ahishakiye Mutoni aho yavuze ko uyu mwana w’umukobwa upfuye akiri muto apfuye gitwari kandi ko umuryango we uzakomeza kwitabwaho dore ko nawe ariwe warutangiye gushyashyanira umuryango we mu rwego rwo kunganira ababyeyi.
Umuyobozi w’akarere akaba na Chairman w’ Umuryango RPF-INKOTANYI mu karere ka Rubavu Mulindwa Prosper yashimye ubutwari bw’aba bombi batabarutse ubwo bari mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida Perezida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, kuko batazize ubusa ahubwo bazize ishyaka n’ubutwari bagaragarije umuryango bityo nabo bakaba batazatererana imiryango yaba nyakwigendera.
Nirere Jeannette wo mu murenge wa Nyundo ni umubyeyi w’imyaka 40 akaba asize umwana w’imyaka 12 yabanaga nawe , akabifatanya no kwita ku babyeyi be kuri ubu bageze mu zabukuru, naho Ahishakiye Mutoni we akaba yarapfuye afite imyaka 19 y’ubukuru.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bukaba bwatangaje ko batatu basigaye, muri bane bari bakomeretse cyane boherejwe kuvurirwa i Kigali barimo koroherwa, naho abari mu bitaro bya Gisenyi na bo bakaba bakomeje kwitabwaho n’abaganga ndetse kuri ubu bakaba barimo koroherwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara n’umubyeyi wa Nirere Jeannette
Abaherekeje Nirere Jeannette