UMUGORE NI UMUSEMBURO W'ITERAMBERE: VISI MEYA ISHIMWE PACIFIQUE
Ku wa 26 Kanama 2025, icyumba cy’inama cya Vision Jeunesse Nouvelle cyahurije hamwe abagore baturutse mu mirenge yose y’Akarere ka Rubavu. Ni aho habereye inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), yagarutse ku byo abagore bo muri Rubavu bagezeho mu mwaka wa 2024–2025, no kwemeza imihigo mishya y’umwaka wa 2025–2026.
Inama yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’Akarere barimo Meya Mulindwa Prosper na Visi Meya Ishimwe Pacifique ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Bafatanyije n’abahagarariye CNF kuva ku rwego rw’Akagari kugeza ku Murenge, basuzumye uko umugore akomeje kuba inkingi ya mwamba mu iterambere ry’umuryango nyarwanda. “Ubufatanye bwanyu n’inzego zose butuma Akarere kagira intambwe ifatika mu iterambere. CNF irimo umusanzu ukomeye mu kubaka umuryango Nyarwanda utekanye kandi wubakiye ku ndangagaciro,” Meya Mulindwa Prosper ashimira abagize Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere.
Ku ruhande rwe, Visi Meya Ishimwe Pacifique yagarutse ku nshingano z’abagore nk’abamutimawurugo ati “Umugore ni umusemburo w’iterambere. Nk’abamutimawurugo mukwiye gushyira imbere isuku mu ngo no mu midugudu, kuko ari ishingiro ry’ubuzima bwiza.”
Mu byagarutsweho nk’ibyagezweho mu mwaka ushize harimo ibikorwa by’ingenzi: kwimakaza isuku n’isukura, guhangana n’imirire mibi hakoreshejwe uturima tw’igikoni, kongera ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza, kuzigama no gutangiza imishinga mito y’iterambere, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gushyira imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango.
Inteko yemeje ko mu mwaka utaha hongerwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi, kongera ubukangurambaga bwo kwirinda ihohoterwa, guha abagore amahugurwa ajyanye n’ikoranabuhanga, no kurengera ibidukikije.
Iyi nama yabaye urubuga rwo kwibutsa ko umugore ari umutima w’umuryango, bityo akagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu. Ubufatanye hagati ya CNF, inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa buzaba urufunguzo rwo gushyira mu bikorwa imihigo mishya.