UMUGANURA: ISHINGIRO RY'UBUMWE BW'ABANYARWANDA N'ITERAMBERE RIRAMBYE
Mu birori by’Umuganura byabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 1 Kanama 2025, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yagaragaje ko uyu munsi wizihizwa buri mwaka ari umwanya wo kongera kunga ubumwe, gukomeza umuco no gusigasira indangagaciro zaranze Abanyarwanda kuva na kera.
Yibukije ko umuganura wari umuco w’ubumwe, aho Abanyarwanda bahuriraga n’Umwami bagasangira umusaruro wavuye mu mirimo yabo, bakanarushaho gukomera ku bumwe bwabo. Yavuze ko abakoloni bawasibye ku bushake, bagamije gutatanya imbaraga z’Abanyarwanda no guca umuco wabafatanije, ariko Leta y’u Rwanda yawugaruye kugira ngo ufashe mu kongera gusigasira umuco, kwishimira ibyagezweho no gushyigikira gahunda z’iterambere rirambye.
Guverineri Ntibitura yasobanuye ko Umuganura utari umunsi usanzwe, ahubwo ari umunsi ndangamuco uhuza Abanyarwanda, ubafasha kwisuzuma ku byo bagezeho no gukomeza urugendo rugana ku kwigira binyuze mu bumwe, umurimo n’ubudaheranwa. Yashimangiye ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ubudaheranwa” ibumbatiye ubutumwa bukomeye bwo gushimangira indangagaciro ziranga Umunyarwanda: gukunda igihugu, kwanga amacakubiri, kwitabira umurimo no kubumbatira ubumwe.
Yagize ati: “Nta waganura atagira igihugu. Kuganura ni ugusangira, ni ukuganuzanya n’abadafite. Bityo abaturage barasabwa gukomeza gusangira ibyiza igihugu kigezeho no gufatanya n’abandi mu kubigeza kuri bose.”
Uyu munsi ni umwanya wo gushimira Imana n’ubuyobozi bwiza, kwishimira intambwe y’iterambere imaze guterwa binyuze muri gahunda za Leta, no kwiyemeza gukora cyane kugira ngo ibitaragerwaho bizagerweho mu mwaka utaha. Uyu ni n’umwanya wo gutekereza ku ruhare rwa buri wese mu rugendo rwo kwigira, aho Umuganura ufatwa nk’inkingi y’imiyoborere ishingiye ku muco n’indangagaciro.