Umuganda ngarukakwezi usoza Ukwakira 2019 mu karere ka Rubavu
Kimwe n'ahandi hose mu karere hakozwe Umuganda ngarukakwezi usoza Ukwakira 2019 aho ku rwego rw'Akarere wakorewe mu Murenge wa Mudende wa Mudende
Akagari ka Kanyundo
Umudugudu wa Mutura ahakozwe ibikorwa byo gutwara amabuye yo gupana mu byumba by ‘amashuri 4 mu kigo cy'Amashuri Abanza cya Kanyundo mu rwego rwo kuzamura ireme ry'uburezi hagabanywa ubucucike mu byumba aho witabiriwe na Hn Senateri Kalimba Zephilin na Hn Senateri Mukakarisa Jeanne bari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ubuyobozi bw'inzego z'umutekano ndetse n'abaturage n'abakozi b'Akarere ka Rubavu.
Nyuma y'igikorwa c y'umuganda ubutumwa bwatanzwe hose mu karere bwagarutse ku gukangurira abaturage :
✅Kurwanya ikibazo cyo kugwingira ababyeyi badhishikarizwa kwitabira gahunda ya ECD kuko aribo Rwanda rw'ejo
✅Uruhare rw'umuturage mu kwirindira umutekano,bitabira gukora amarondo
✅Gushishikariza ababyeyi gahunda yo kuboneza urubyayo
✅Kwirinda ikibazo cy'amakimbirane baharanira kugira umuryango utekanye
✅Gahunda yo kwizigama ya Ejo heza
✅Ibikorwa by' icyumweru cyahariwe ubumwe n'ubwiyunge
(Ndi Umunyarwanda no
Gukunda Igihugu)
✅Kwirinda ubusinzi