Umuganda Ngarukakwezi usoza Mata 2019 wakozwe hahangwa umuhanda uhuza Ndoranyi na Bihungwe
Ku rwego rw'Akarere Umuganda ngarukakwezi usoza Mata 2019 wakorewe mu Murenge wa Mudende ahahanzwe Umuhanda ufite uburebure bw’ibirometero 2,5 uhuza utugari twa Ndoranyi ndetse na Bihungwe tuzwiho kugira umusaruro mwinshi wiganjemo uw'ibirayi n’ibighori mu rwego rwo gushaka uko uzajya ugezwa ku isoko mu buryo bworoheye abahinzi.

Uyu ukaba ari umuhigo w'abaturage aho biyemeje kuba bamaze kuwurangiza bitarenze uyu mwaka 2018-2019 mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo ndetse no kwigira kuko uretse uruhare rw’Umuganda muri iki gikorwa baniyemeje gutanga amafaranga 1000 kuri buri muryango kugira ngo hazatundwe igitaka cyo kuwushyiramo kugira ngo ube nyabagendwa.
Nyuma y'uyu muganda witabiriwe na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Hon. Munyantwari Alphonse ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Habyarimana Gilbert, Umuyobozi wa Brigade ya 301 Col Muhizi Pascal, CIP Nyiraneza Solange ndetse n'abandi bayobozi mu byiciro bitandukanye haganiriwe kuri gahunda za Leta.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu amaze gutanga ikaze ku bashyitsi ndetse no gushimira abaturage ubwitabire mu muganda yagize ati: ‘’ Nyuma y’uko mutanze ibitekerezo kuri gahunda yo kuvugurura ibyiciro by'ubudehe mukagaragaza uko byazakorwa mu mucyo byinshi mubyo mwifuje nibyo bizashingirwaho muri iki gikorwa bitegenijwe ko kizarangirana n’ukwezi kwa Kamena 2019.’’
Yaboneyeho kubashishikariza kwizigama bahereye kukwishyura ubwisungane mu kwivuza ndetse no kwitabira " Ejo Heza" bateganyiriza amasaziro.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba nawe yashimiye abaturage imyumvire mizima ibaganisha ku kwigira no kwihesha agaciro aho bumva ko ibyo bakeneye ntawundi bazabitegerezaho uretse kubyishakaho ubwabo abasaba gukomeza umurava mu kwiyubakira igihugu.

Nyuma uyu muganda hirya no hino mu midugudu habaye amatora yo kuzuza inzego azakurikirwa n'ayo kuzuza n'izindi nzego kugera ku karere.Guverineri asaba abaturage kwirinda amarangamutima mu matora bagatora ingirakamaro ndetse n'abatowe bakazirikana icyo gihango bagiranye n'abaturage baharanira kuzuza inshingano batorewe.