Ubuyobozi bw'Uturere bwasangiye n'Intwaza Noheri n'Ubunani


Mu rwego rwo kubifuriza Noheri nziza n'Umwaka mushya muhire wa 2020 ababyeyi baba mu Mpinganzima ya Rusizi, Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage Ishimwe Pacifique ari kumwe na bagenzi be bo mu turere twa Rutsiro, Karongi na Nyamasheke ndetse n'abayobozi ba Ibuka na Avega basuye aba babyeyi baganira nabo, babagenezaho Impano ndetse baranasabana.

Muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 11 Mutarama 2020, Umuyobozi w'urugo Impinganzima rwa Rusizi Bamuzinire Adèle yashimiye abayobozi b'Uturere batekereje kuza gusura Intwaza agaragaza ko n'ubwo nta bibazo by'imibereho aba babyeyi bafite ariko baba bakwiye gukomeza kwitabwaho ndetse no kugaragarizwa urukundo nk'uku.

Yagize ati: "Nk'uko mubibona hano turaho tumeze neza rwose, ariko turashima cyane iki gikorwa mwakoze cyo kuza kudusura kuko bituma dukomeza kumva ko twitaweho."

Yagaragaje ko bimwe mu bibazo bihari bishingiye ku mitungo aba babyeyi basize aho bavuye agaragaza ko Ubuyobozi bakwiye kubafasha kubikurikirana kugira ngo aba babyeyi barusheho gutekana.

Mu izina ry'ababyeyi baba muri uru rugo, Suzana yashimiye abayobozi b'Uturere babasuye ndetse n'Ubuyobozi bw'Igihugu badahwema kubitaho agaragaza ko hari n'abandi babyeyi bagenzi babo bari mu bwigunge n'abo bakwiye gutekererezwa uburyo bwo kubafasha kubuvamo.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza yashimye uko aba babyeyi bafashwe yizeza ubufatanye mu gukomeza kubitaho bafashwa kugira amasaziro meza.

Yagize ati: "Tunejejwe cyane n'uko aba babyeyi bafashwe muri uru rugo kuko urabona ko basa neza, bafite Morale mbese biranejeje.  Icyo twabizeza nk'Akarere ni uko tuzakomeza gufatanya kubitaho ndetse no gukemura ibibazo bitandukanye bagaragaje ndetse n'ibindi bizavuka kugira ngo dukomeza kubafasha kwishimira kubaho. "

Urugo rw'Impinganzima rwa Rusizi rubamo Intwaza 43 harimo
Abagabo 9 n'Abagore 34 bose barimo 5 bo mu karere ka Rubavu barimo Abagabo 3
Abagore 2.

Back