Ubuyobozi bw’Akarere bwijeje abasenyewe n’umuyaga ubutabazi bwihuse
Nyumay’ukokuwa 09/03/2021 umuyaga udasanzwe usenye inzu 46 mu Mirenge ya Bugeshi na Mudende,Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buri kumwe n’inzego z’umutekano bwasuye aba Baturage mu rwego rwo kubahumuriza ndetse bubizeza ubufasha bwihuse.
Mu biganiro n’aba Baturage,Umuyobozi w’Akarere, Habyarimana Gilbert yagaragarije abaturage ko iki kiza cy’umuyaga kimaze kumenyerwa muri aka gace yizeza ubufasha bwihuse ariko anasaba ko hafatanyirizwa hamwe gushaka uburyo burambye bwo guhangana n’ikikibazo.
Yagize ati: “Turabizeza ubufasha ndetse n’ubufatanye mu gusana izi nzu zasenywe n’ibi biza ariko turabibutsa kubaka inzu zikomeye kandi zikazirikwa ibisenge. Na none kandi uyu ni umwanya wo gufatanya gushaka igisubizo kirambye kuri iki kibazo cy’uyumuyaga kuko Ibiza byawo bimaze kumenyerwa aha ngaha ndetse binanyura mu nzira zitandukanye.’’
Ku ruhande rw’abaturage bagaragaza ko n’ubwo ari ngombwa no gutera ibiti ,uburyo bufatika bwo guhangana n’iki cyiza ari ukugana ubwishingizi bw’inyubako bagasaba ahubwo ko Ubuyobozi bwabashyiriraho gahunda yankunganire muri ubu bwishingizi kugira ngo buri wese yoroherwe no kubugana ndetse bye kujya bibera umuzigo Leta igihe habaye Ibiza ahubwo bishyurwe n’abishingiye inyubako zabo.
Imirenge ya Bugeshi, Busasamanana Cyanzarwe ihana imbibe n’ikibaya cya Congo n’Ibirunga bya Nyiragongo na Kalisimbi, ikunze guhura n’ikibazo cy’imvura n’umuyaga ukomeye bita isata ukunze gusenya inzu.
Umuyaga wari uherutse gusenyera inzu 35 zo mu Murenge wa Cyanzarwe na 12 zo mu Murenge wa Busasamana kubera imvura yaguye ivanze n’umuyaga byo kuwa 26 Nzeri 2020, Ubuyobozi bwihutiye gutanga ubufasha bw’amabati agera775.