Ubuyobozi bw’Akarere burashishikariza abagatuye kwitabira kwandikisha ubutaka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu burashishikariza abagatuye kwitabira kwandikisha ubutaka bazirikana ko ubutaka butanditse kuri nyirabwo buba Atari ubwe mu rwego rwo kwirinda amakimbirane ya hato na hato ndetse n’imanza z’urudaca bibushingiyeho byakunze kugaragara hirya no hino mu karere.

Ibi Umuyobozi w’Akarere Habyarimana Gilbert  yabigarutseho ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubutaka ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imicugire n'imikoreshereze y'ubutaka kibera mu murenge wa Nyakiliba mu kagari ka Kanyefurwe guhera kuri uyu wa 02 kugera ku wa 13 Ukuboza 2019.

Umubitsi w'impapuro mpamo mu Ntara y'Iburengerazuba ndetse n'uhagarariye ingabo bashimiye abitabiriye iki gikorwa ku ikubitiro basaba kubishishikariza n'abandi kugira ngo buri wese agire ibyangombwa by'ubutaka bwe hakumirwa amakimbirane abushingiyeho.

Abitabiriye iki gikorwa kandi bibukijwe Kwitabira gahunda za Leta ku isonga bicungira umutekano, bitabira MUSA na Ejo Heza,habonezwa urubyaro ndetse n'abana bashyirwa ku ishuri hakanirindwa imiturire y'akajagari ahubwo hagakurikizwa igishushanyo mbonera.

Back