Ubuyobozi bw’Akarere burashimira urubyiruko umusanzu mu gukumira COVID 19
Ubuyobozi bw’Akarere burashimira urubyiruko rwo mu karere imyitwarire myiza ikomeje ku ruranga muri ibi bihe byo kwirinda no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi ndetse n’umusanzu rukomeje gutanga mu bukanguramba bwo gukomeza kwirinda iki cyorezo hakutikizwa ingamba zashyizweho, by’umwihariko ahahurira abantu benshi nko ku masoko ndetse na za Gare.
Ibi Umuyobozi w’Akarere yabigarutseho kuri uyu wa 04 Gicurasi 2020 mu nama yamuhuje n’abahagarariye Komite z’urubyiruko mu rwego rwo kurebera hamwe uko umusanzu warwo wakomeza kwigaragaza mu gukumira iki cyorezo ndetse no kwihutisha iterambere ry’Akarere muri rusange.
Umuyobozi w’Akarere yagize ati: “Nk’Akarere muri rusange turashimiracyane urubyiruko rwacu uburyo rwitwaye mu gushyira mu bikorwa amabwiriza atandukanye yagiye ashyirirwaho mu rwego kurwanya no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID 19 ari nako mukaza ubukangurambaga hirya no hino aho mutuye.’’
Akomeza asaba uru rubyiruko gukomeza uyu murava ariko akanarwibutsa ko n’ibikorwa by’iterambere bigomba gukomeza akarusaba kwitabira bagaragaza umusanzu wabo cyane ko ari bo bazasigarana iki Gihugu.
Ku ruhande rw’urubyiruko, Mutangana Emmanuel Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rubavu avuga ko muri iki gihe harimo gushyirwa mu bikorwa amabwiriza mashya ya COVID 19 ari cyo gihe cyo gukoresha imbaraga nyinshi na cyane hari imwe mu mirimo yasubukuwe isaba kubahiriza izi ngamba muriyo kandi ikaba ihuza abantu barenze umwe.
Yagize ati: ‘’Twishimiye ko Ubuyobozi bw’Akarere kacu bwabonye umusanzu wacu ariko turabizeza ko nta gahunda yo gutezuka ku rugamba rwo gukumira icyorezo cya Koronavirusi dufite kuko ubu turimo gukorera ubukangurambaga by’umwihariko ahahurira abantu benshi tubibutsa gukomeza kwirinda no gukumira ikwirakwira ryacyo.’’
Yongeraho ko kandi uretse guhangana n’iki cyorezo nk’urubyiruko ,imbaraga z’Igihugu biyemeje kugira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’Akarere ndetse n’Igihugu muri rusange aho bamaze kwinjira mu bikorwa bitandukanye birimo Ubworozi n’ubuhinzi,ubucuruzi ndetse n’indi mirimo ishingiye ku myuga itandukanye rwize.
Muri ibi bihe byo kwirinda no gukumira icyorezo cya Koronavirusi Urubyiruko rwigabanyije mo amatsinda aho rukorera ahahurira abantu benshi nko ku masoko, gare n’ahandi rwibutsa abahagana kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo harimo kwitabira gukaraba intoki neza,gusiga nibura intera ya metero hagati y’umuntu n’undi ndetse no kwambara udupfukamunwa neza uko bikwiye, no kwirinda ingendo zidateganyijwe.