UBUTWARI TOUR 2025: ABANYA-RUBAVU BASABWE KWIMAKAZA INDANGAGACIRO Z’UBUTWARI N’UBUMWE
Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 32, mu Karere ka Rubavu habaye igitaramo cyihariye cyo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari, cyiswe Ubutwari Tour 2025, gitegurwa na Kalismbi Events.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, abahanzi n’abandi baturage benshi, aho abahanzi b’ingeri zitandukanye barimo Mariya Yohana, Muyango, Nzayisenga Sophie n’abandi basusurukije abacyitabiriye.
Mu butumwa bwatanzwe, Colonel Désiré Migambi Mungamba, ushinzwe guhuza ibikorwa by’ingabo n’abasivili muri Minisiteri y'Ingabo, yagarutse ku mateka y’u Rwanda, asobanura urugendo rurerure igihugu cyanyuzemo gishingiye ku kwitanga kw’intwari, by’umwihariko mu rugamba rwo kubohora Igihugu.
Yagize ati “Akagozi gahambiriye Abanyarwanda ni ubumwe bwacu. Mu mateka yacu harimo ingero nyinshi z’ubutwari zitwigisha ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ishingiye ku bumwe. Tugomba kuba Abanyarwanda badaheranwa, ibikorwa dukora bya buri munsi bikarangwa n’ubutwari. Kuba intwari no gukora ibikorwa bifite isura y’ubutwari ni inshingano ya buri wese mu buzima bwe bwa buri munsi.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yagaragaje ko iki gitaramo ari umwanya wo kwibuka intwari zatanze ubuzima bwazo kugira ngo Abanyarwanda bagire igihugu gitekanye kandi cyigenga.
Yagize ati “Iki gitaramo kitwibutsa intwari zatanze ubuzima bwazo kugira ngo Abanyarwanda bagire igihugu bishimira. Mu gihe twinjira mu Munsi Mukuru w’Intwari, twibuke ko u Rwanda ruzakomeza gukenera intwari mu kubaka ejo hazaza harwo. Ndashishikariza buri wese, by’umwihariko urubyiruko, gukunda Igihugu no kugikorera. Ubutwari budusaba kurwanya ibibi byose bishobora kwangiza iterambere n’ubukungu by’u Rwanda, no guha abaturage serivisi nziza kuko Umunyarwanda akwiye ibyiza.”
Umuhanzikazi Mariya Yohana, wasusurukije cyane abari bitabiriye iki gitaramo, yatanze ubutumwa bufite ireme bugenewe urubyiruko, abibutsa ko amahoro igihugu gifite ari umusingi w’iterambere.
Yagize ati “Uyu munsi turi mu kintu gikomeye ari na cyo u Rwanda rwubakiyeho: dufite amahoro. Rubyiruko, mugerageze mukurikire inama z’abababanjirije, murebe aho bavuye n’uko babigezeho, kugira ngo namwe muzagere ikirenge mu cyabo.”
Igitaramo Ubutwari Tour 2025 cyabaye umwanya wo kwishimira umuco n’ubuhanzi, ariko cyane cyane cyabaye urubuga rwo kwibutsa Abanyarwanda indangagaciro z’ubutwari, ubumwe n’urukundo rw’Igihugu nk’inkingi y’iterambere rirambye.