UBURYO BWIZA BWO KWIRINDA ISURI N'IMYUZURE NI UGUFATA AMAZI Y'IMVURA
Ubwo hakorwaga umuganda usoza ukwezi kwa Mata 2025, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Mulindwa Prosper, Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara Maj. Gen. Eugene Nkubito, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara CP Emmanel Hatari bifatanyije n'abaturage mu Muganda rusange usoza uku Kwezi wabereye mu Murenge wa Mudende Akagari ka Kanyundo mu gutunganya umuhanda Bivumu-Mugongo ugera ku ishuri rya Mugongo.
Nk'uko bisanzwe nyuma y'umuganda, abaturage bagirana n'abayobozi mu kurebera hamwe uburyo bwo kwishakamo ibisubizo, harimo uburyo bwo kwicungira umutekano, gukumira ibiza, no gukemura ibibazo bibangamiye umuryango.
Guverineri Ntibitura Jean Bosco mu butumwa yageneye abaturage, yakanguriye abaturage kugira isuku, kwirinda ubusinzi, kurwanya igwingira mu bana, kwizigamira no kwishyura ubwisungane mu kwivuza. Yabibukije ko kandi nk'Abanyarwanda bakwiye kuba bishamamo ibisubizo mu kwikemurira ibibazo binyuze mu muganda ati “Umuganda ni umuco wacu, udufasha kwishakamo ibisubizo twikemurira ibibazo dufite mu muryango, mu isibo, no mu mudugudu, niyo mpamvu mukwiye kuba mwishakamo ibisubizo kabne ko dufatanyije n'ingabo dukoze umuhanda uzabafasha mu kegenderana bityo rero umuganda mukwiye kujya muwitabira nk'uko mubikoze uyu munsi.”
Umuyobozi w'Akarere Prosper Mulindwa yashimiye abaturage kuba bitabiriye Umuganda usoza ukwezi kwa Mata bitunganyiriza umuhanda, abibutsa gahunda zitandukanye zigamije iterambere no kwivana mu bukene abakangurira kandi gufata amazi y'imvura hakoresheje ibigega bifata bikanabika amazi, ati “Hari uburyo bwiza bwo kwirinda imyuzure n'isuri iterwa n'amazi y'imvura n'andi ava mu birunga akabuza abantu gutura neza, ngo bahinge batekanye, niyo mpamvu mbakangurira mwese gushyira imireko ku mazu yanyu ndetse mukanagura ibigega bifata amazi y'imvura kugira ngo imirimo yanyu ikorwe imihanda yumutse, abana bage ku mashuri, mujye ku isoko, ibi rero ntibyakunda amazi mutayafatiye mu bigega.” Yakomeje ababwira ko igihe cyose umuturage ukora imirimo y'ubuhinzi n'ubworozi aba agomba kuba afite ikigega gifata kikanabika amazi kuko ayo mazi adafasha mu rugo gusa ahubwo ko banayifashisha mu kuhira imyaka yabo no kuhira amatungo yabo.