UBUREZI NI BWIZA ARIKO IYO BUBAYE BUBI BUBA UBUROZI - UMUYOBOZI W'AKARERE MU GIKORWA CYO KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI KAMINUZA YA ULK

Kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper ari kumwe n’abagize inzego z’umutekano, yifatanyije n’ubuyobozi, abarimu n’abanyeshuri ba Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ishami rya Gisenyi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere yagarutse ku ruhare rubabaje rw’urubyiruko rwari abanyeshuri ba Kaminuza mu gushyira mu bikorwa umugabi wa Jenoside, agaragaza ko uburezi bubi bushobora kuba intandaro y’icuraburindi rikomeye. Yagize ati: “Uburezi ni inzira yo kugira ubumenyi no kwiteza imbere, ariko iyo bubaye bubi buba uburozi ku barerwa.”

Yashimye Ingabo z’Inkotanyi zashyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, zikabohora igihugu, zikanatanga umurongo mushya w’ubuyobozi bwimakaje indangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge. Yashimiye kandi ubuyobozi bwa ULK ku ruhare rugaragara mu gutegura ibikorwa nk’ibi bifasha urubyiruko kumenya amateka no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Yagize ati: “Kwibuka ni kimwe mu bikorwa byo guhuza Abanyarwanda, bakamenya ukuri. Gusura urwibutso biduha umwanya wo kumenya amateka kuva Jenoside yategurwa, igashyirwa mu bikorwa n’ihagarikwa ryayo ryakozwe n’Inkotanyi kugeza ubu.”

Yongeyeho ko hakiri abapfobya Jenoside, harimo n’abari hanze y’igihugu bakoresha ikoranabuhanga mu gusakaza ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yasabye ubuyobozi bwa ULK gukomeza kwegereza urubyiruko uburyo bwo guhangana n’abo bapfobya bakanahana Jenosie Yakorewe abatutsi, aho yagize ati “Ndabasaba gukomeza kuba ku ruhembe mu guhangana n’abapfobya Jenoside, kurusha abandi bose bari mu bice bitandukanye by’igihugu,” yashimangiye.

Back