U RWANDA RWAKIRIYE ABANYARWANDA 382 BAVUYE MURI RDC, BAHABWA IKAZE MU RWABABYAYE

Kuri uyu wa 08 Ukwakira 2025, ku mupaka wa La Corniche uhuza umujyi wa Goma n’uwa Rubavu, u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 382 bari bamaze igihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Uyu muhango wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bwana MULINDWA Prosper, wari kumwe n’inzego zitandukanye z’umutekano n’abahagarariye amashami ya Leta ashinzwe guhuza no kwakira abagarutse mu gihugu.

Mu butumwa yagejeje kuri aba baturage, Umuyobozi w’Akarere yabashimiye icyizere bagize cyo kugaruka mu gihugu cyabo, abizeza ko u Rwanda rukomeje kubakira ku mahoro, umutekano n’amahirwe y’iterambere kuri buri wese.

Yagize ati “Kugaruka mu gihugu cyanyu ni intambwe ikomeye. U Rwanda ni urwanyu, rukomeje kubakira kandi ni iby’agaciro kubona abanyarwanda bongera gutaha ku bushake mu gihugu cyabo. Hari amahirwe menshi y'iterambere abategereje kugirango namwe mugire uruhare mu iterambere ry'Igihugu cyanyu.”

Aba baturage bakiriwe bazahabwa ubufasha bw’ibanze burimo ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ubuvuzi, mbere yo koherezwa mu nkambi y’agateganyo y’Abanyarwanda bagarutse mu gihugu i Nyarushishi, aho bazahabwa ubundi bufasha bugamije kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Ubuyobozi bw’Akarere bwemeza ko bugiye gukomeza gukorana n’inzego bireba kugira ngo aba baturage bashyirwe mu bikorwa byo kubafasha kongera kwibona mu buzima busanzwe, bahabwa indangamuntu, amafaranga yo kubafasha kwiteza imbere kugira ngo barusheho gutanga umusanzu mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza aho bazatura mu bice bitandukanye.

Back