U RWANDA RWAKIRIYE ABANDI BANYARWANDA BASAGA 500 BATASHYE BATURUTSE MURI RDC NYUMA Y’IMYAKA 30
Rubavu, 20 Ugushyingo 2025 - Kuri uyu wa Kane, ku mupaka munini wa La Corniche One Stop Border Post (OSBP), u Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda basaga 500 bari bamaze igihe kirenga imyaka 30 baragizwe ingwate n’imitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba Banyarwanda bakiriwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Deogratias Nzabonimpa, wari uherekejwe n’inzego zitandukanye zishinzwe umutekano n’abakozi ba Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi MINEMA.
Mu butumwa yagejeje ku batashye, Bwana Nzabonimpa yabahaye ikaze mu gihugu cyabo ababwira ko batashye mu rugo rubafiteho urukundo n'ubufasha:
“Murakaza neza mu gihugu cyanyu. Nyuma y’imyaka isaga 30 mu buzima bugoye, mutashye mu rugo rubategurirwa ubuzima bushya kandi bwiza. Igihugu cyabiteguye kuva kera, kandi narwo ruriteguye kubakira no kubafasha kongera kwisanga mu muryango mugari w’Abanyarwanda.”
Yabasabye gutangira ubuzima bushya mu bwisanzure no mu mutekano, abasaba no kuba Ambasaderi b’amahoro ku bandi bacyiriwe n’imirwano n’icuraburindi mu mashyamba ya Congo:
“Nta mubyeyi n’umwe ushobora kutishimira kubona umwana we ataha amahoro. Namwe mugire umuhate wo kuba intumwa nziza ku bagenzi banyu, abana n’ababyeyi bagikomeza gufatanya n’Umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Mubashishikarize gutaha, kugira ngo dufatanye mu rugendo rwo kubaka igihugu cyacu.”
Yashimangiye ko nubwo abenshi mu bataha ari abagore n’abana, hakenewe gukomeza ubukangurambaga ku bagabo kugira ngo nabo bafate icyemezo cyo gutaha. Yashimye ubutwari bw’abagore n’abana bemeye kuva mu buzima bubi, aboneraho guhamagarira n’abagabo kwigira ku rugero rwabo:
“Abagore n’abana bagize ubutwari bukomeye bwo kuva mu mashyamba bakagaruka mu gihugu cyababyaye. Turahamagarira n’abagabo kuba intwari, bakava mu bwigunge no mu mitego y’imitwe yitwaje intwaro, bagataha kugira ngo bafatanye n’abandi mu iterambere.”
Aba Banyarwanda bakiriwe ku mupaka bahise bashyikirizwa Ikigo cya Transit Centre kugira ngo bahabwe ubufasha bw’ibanze burimo isuku, ubuvuzi, ubujyanama n’ibindi by’ibanze, mbere y’uko bashyikirizwa imiryango yabo hirya no hino mu gihugu.
U Rwanda rukomeje ibikorwa byo gushishikariza Abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya Congo kureka imitwe yitwaje intwaro, bakagaruka mu gihugu cyabo kugira ngo bagire uruhare mu kubaka amahoro n’iterambere ry’Igihugu.