U RWANDA RWAKIRIYE ABANYARWANDA 533 BABAGA MURI RDC
Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa 25 Kanama 2025 yakiriye Abanyarwanda 533 babaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bifuje gutaha ku bushake.
Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie tariki ya 24 Nyakanga 2025.
Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye babagamo mu burasirazuba bwa RDC; aho bari baragizwe imbohe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Ubwo bakirwaga n'Umuyobozi w'Akarere MULINDWA Prosper yababwiye ko bisanga mu gihugu cyabo ndetse abashimira umwanzuro mwiza bafashe wo gutaha. Yavuze ko basanze ubuyobozi bwubakira Igihugu ku byifuzo by'abaturage. Aba batashye baraba bacumbikiwe by'agateganyo mu nkambi ya Nyarushishi.