SIPORO YA NIMUGOROBA YA RUBAVU NIGHT RUN YAKANGURIYE ABATURAGE KWITANDUKANYA N'INGESO MBI
Mu Mujyi wa Rubavu habereye igikorwa cy’imikino n’imyidagaduro kizwi ku izina rya Rubavu Night Run, cyateguwe hagamijwe guteza imbere siporo n’imibereho myiza y’abaturage kiba kuri uyu wa Gatanu nimugoroba, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00 p.m.),
Iki gikorwa cyari kigamije by’umwihariko gukangurira abaturage kwirinda indwara zitandura, guteza imbere umutekano wo mu muhanda binyuze mu bukangurambaga bwa “Turindane Tugereyo Amahoro”, kurwanya igwingira n’imirire mibi, ndetse no kwirinda imyitwarire mibi ikunze kugaragara mu bihe by’iminsi mikuru.
Irushanwa ryabereye mu Mujyi wa Rubavu, ritangirira ku kibuga kiri imbere y’Ibiro by’Akarere ka Rubavu, rikazenguruka imihanda yagenwe yo mu mujyi, mbere yo gusorezwa aho ryatangiriye. Nyuma yo kwiruka, hakurikiyeho imyitozo yo kunanura imitsi (stretching exercises), hakaboneraho gutangwa ubutumwa bwo kubungabunga umutekano wo mu muhanda, butanzwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro.
Visi Meya w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, ageza ijambo ku bitabiriye, yasabye cyane cyane urubyiruko kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu biruhuko biri gukomeza, kwitandukanya n’ubusambanyi n’izindi ngeso mbi. Yanibukije ababyeyi kwirinda gusesagura umutungo wabo mu minsi mikuru, abasaba kuzirikana ko ibyishimo by’iminsi mikuru ari iby’igihe gito, bakibanda ku kwizigamira bitegura igitangira cy’igihembwe cy’amashuri muri Mutarama.
Nyuma yo kwiruka, igikorwa cyasojwe n’imyidagaduro itandukanye irimo imbyino gakondo nyarwanda, siporo z’ubukorikori (acrobatic sports), ndetse n’umukino wa basketball, byose bigamije kongera ibyishimo n’ubusabane mu baturage.