Rugerero: Imiryango 28 y’abacitse ku icumu yahawe ibikoresho byo mu nzu by’ibanze
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage Ishimwe Pacifique ari kumwe n'abandi bakozi b'Akarere bashyikirije ibikoresho by'ibanze byo mu nzu imiryango 28 y'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yasaniwe amazu mu murenge wa Rugerero birimo Ibitanda, Matela n'intebe.
Yagize ati:’’ Ibi bikoresho n’iby’ibanze byo kubafasha kugira ngo mwe kuba mu nzu itagira icyo kuryamaho ndetse no kwicaraho,icyo tubasaba ni ukubifata neza ndetse mu gihe hagize ikigira ikibazo mukihutira kugisana kugira ngo bizabashe gukomeza kubafasha ku buryo burambye.’’
Mu izina ry'Ubuyobozi bw'Akarere yabijeje gukomeza kubaba hafi anaboneraho gusaba abafite imbaraga zo gukora gukomeza kwitabira umurimo mu rugendo rwo kwigira.
Ku ruhande rw’abahawe ibikoresho bashimira Ubuyobozi bw’Igihugu budahwema kubareberera bakizeza kuzabifata neza ndetse no gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kwiyubakira Igihugu bafatanije n’abandi Banyarwanda.
Ibikoresho byatanzwe kuri iyi miryango bifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda saga 5900 000.