Rubavu : Utugari 32 twashyikirijwe 4G dusabwa kuyifashisha tunoza kandi tukihutisha services

Utugari 32 twari dusigaye tutarahabwa Internet ya 4G muri 80 tugize Akarere ka Rubavu twarashyikirijwe dusabwa kuyibyaza umusaruro mu kunoza no kwihutisha services baha abaturage bifashishije iri koranabuhanga. 

Nk'uko Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Nzabonimpa Deogratias yabigarutseho mu gikorwa cyo gushyikiriza aba Banyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari izi murandasi yagaragaje ko biri mu rwego rwo kurushaho kunoza no kwihutisha services zahabwaga abaturage. 

Yagize ati :"Twiyemeje gukomeza gushyira umuturage ku isonga, niyo mpamvu dukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo services ahabwa ibe inoze kandi ayibone ku buryo bwihuse hifashishijwe Ikoranabuhanga rigezweho."

Yagaragaje ko izi Internet zihawe Utugari 32 zije ziyongera kuri 48 zisanzwe zarashyikirijwe utundi Tugari bityo ubu utugari twose tukaba tumaze kugira iri koranabuhanga ridufasha kwihutisha services no kuzinoza.

Yongeyeho ati : "Icyo dusaba ni ukuzifata neza kugira ngo zizarambe ndetse by'umwihariko zigakoreshwa mu nyungu rusange z'abaturage hagamijwe kubahindurira ubuzima aho nabo bagomba gutozwa gukoresha izi murandasi bisabira services ku ikoranabuhanga no mu zindi nzego ziri hejuru y'Akagari. "  

Ku ruhande rw'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari bahawe izi Internet, Murekatete Aline wo mu kagari ka Rwaza mu murenge wa Rugerero yagize ati :" Iyi Internet twari tuyikeneye cyane mu kwihutisha ibyo dukorera abaturage kuko hari ubwo umuturage yasangaga nta mafaranga (Megabytes) dufite muri telefone zacu kuko arizo twifashishaga bityo service yagombaga kubona ku buryo bwihuse ikadindira. Iyi Internet izadufasha cyane kunoza akazi kacu ka buri munsi. "

Ibi kandi abihuza na mugenzi we w'Akagari ka Rwangara mu murenge wa Cyanzarwe Sinzabakwira Ladslas ugira ati :" Internet twari tuyikeneye cyane kuko hari ubwo twabaga dukeneye gutanga raporo zihuta bikadusaba kubanza kujya ku biro bw'Umurenge kuko ariho twashoboraga gusanga Internet.  Kuba tuyibonye biradufasha kurushaho kuzuza inshingano zacu ndetse izajya inafasha abaturage bacu gusaba services bakeneye no mu zindi nzego. "

Ibikoresho bya murandasi byatanzwe ndetse n'ifatabuguzi ry'umwaka bifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda angana na 15385600.

Back