RUBAVU: Uruzinduko rugamije Ubufatanye mu iterambere ry’Akarere n’Umujyi wa Wörth mu Budage

Umuyobozi w'Akarere arikumwe n'Abagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere bakiriye Abashyitsi baturutse mu gihugu cy'Ubudage, Umujyi wa Wörth bayobowe na Mayor Dr Dennis Alexander Nitsche, Mu biganiro bigamije ubufatanye nk'Akarere k' igicumbi cy'ishoramari n'ubukerarugendo.

Kuri uyu wa mbere, nibwo iri tsinda riturutse mu gihugu cy’ Ubudage, ryari rigeze mu Karere ka Rubavu, aho bazamara iminsi itanu mu biganiro ndetse n’ isura ry’ibikorwa by’iterambere, imbereho myiza byagezweho biturutse mu miyoborere myiza, Ni nyuma kandi y’ibiganiro bihutse, byabanjirije uru uruzinduko hifashishijwe ikoranabuhanga,bikaba bya aho kuri iyi nshuro bisubukuwe hagamijwe umubano w’ihariye n’Akarere ka Rubavu.

Ibiganiro by'ubufatanye ku mpande zombi, bizibanda ku bikorwa by'Akarere ndetse n'imishinga yatangira gushyirwa mu bikorwa igamije guteza imbere Imiyoborere myiza n'iterambere ry'abaturage binyuze mu mubano w'u Rwanda n’Intara ya Rhénanie -Palatinat watangiye 1982.

Umujyi wa Wörth, Uzwiho Ibikorwa by'ishoramari mu bucuruzi n'inganda, ubwikorezi mu kirere,mu mazi/ ku butaka, amahoteli n'ubukerarugendo. Binyuze mu gushimangira uyu mubano n'imiyoborere myiza, Ibikorwa by'ubufatanye mu Karere, bizashingira ku muturage ndetse n'iterambere muri rusange ryifuzwa

Biteganyijwe ko hazasurwa imishinga y’Akarere yarangiye ndetse n’iri gukorwa iri hirya no hino mu mirenge harebwa iyakorwa ndets ikunganirirwa bishinguye ku mubano w'ibihugu byombi. Hazasurwa imwe mu mishanga irimo Inzira z’amazi munis y’ubutaka ndetse n’imihanda ya Kaburimbo hejuru yayo biherereye mu murenge wa Gisenyi, hazasurwa Umushinga wo kubaka icyambu cya Rubavu ku kiyaga cya Kivu ahazwi kuri Braserie, mu murenge wa Nyamyuma, Imihanda itandukanye n’ibindi bikorwa Remezo by’amajyambere, birimo amashuri, amashanyarazi, ubuvuzi.

Camarade MUHIRE/PRMCO

Back