RUBAVU: URUBYIRUKO RWA COLLEGE INYEMERAMIHIGO RWAKANGURIWE KURWANYA AMACAKUBIRI NO GUKOMEZA UMURAGE W'UBUMWE
Kuri uyu wa 9 Gicurasi 2025, Ishuri rya College de Gisenyi “Inyemeramihigo” ryateguye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyitabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Ruhamyambuga Olivier cyinahuriramo abanyeshuri, abarimu, abakozi b’ishuri, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abatumirwa batandukanye, hagamijwe guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside, kuzirikana amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo no kongera kwiyemeza gukomeza inzira y’ubumwe, amahoro no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere witabiriye iki gikorwa Bwana Ruhamyambuga Olivier, ka Rubavu, yashimiye ubuyobozi bw’ishuri rya College de Gisenyi Inyemeramihigo ku kuba barateguye iki gikorwa cy’ingenzi cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu butumwa bwe, yashishikarije abitabiriye uyu muhango cyane cyane urubyiruko n’abarezi, kugira uruhare rugaragara mu kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ashimangira ko ari inshingano ya buri Munyarwanda gukumira ikintu cyose gishobora gusubiza igihugu mu mateka mabi cyanyuzemo.
Yibukije ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari inkingi ikomeye y’iterambere rirambye, bityo asaba buri wese guharanira ubumwe, ubudaheranwa n’icyerekezo cyubaka, aho buri Munyarwanda wese yumva atekanye kandi yitaweho. Yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe bafite yo kuba baravutse mu gihugu gifite amahoro, ahubwo bakayabyaza umusaruro mu myigire myiza, imyitwarire inoze no mu gukunda igihugu.
Yagize ati “Twese hamwe tugomba guharanira kuba umwe, tukirinda amacakubiri, tukarwanya ingengabitekerezo n’ihakana rya Jenoside. Ubumwe bwacu ni bwo shingiro ry’iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.”
Yashoje ubutumwa bwe ashimira ubwitabire bw’abantu bose baje kwifatanya muri uyu muhango, anashimangira ko Kwibuka atari igikorwa cy’umunsi umwe, ahubwo ari urugendo rw’ubuzima, rwo guharanira ukuri, gukomeza abarokotse no kubaka u Rwanda ruzira urwango n’amacakubiri.