RUBAVU: UMUTEKANO N’ISUKU, IBYISHIMIRWA MU MYAKA ISHIZE

Dr Kabano Ignace, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu mu ihuriro ry’inama mpuzabikorwa y’Akarere ka Rubavu, yateranye kuri uyu wa 10/6/2024, ubusanzwe ihuza Inzego zose z’Ubuyobozi bw’Akarere.

Kuri uyu wa 10 Kamena 2024, Umuyobozi w'Akarere Bwana MULINDWA Prosper  yafunguye  inama mpuzabikorwa y'Akarere ihuje Abayobozi kuva ku  bayobozi b'Imidugudu bose kugera ku karere. Iyi nama ihuza abagize inzego zose, abagize Inama Nyanama y'Akarere, abagize Inama y'Umutekano itaguye, Abafatanyabikorwa, haganirwa ku iterambere ry'Akarere, Umutekano ndetse no gukemura ibibazo by'abaturage.

Perezida w'Inama Njyanama, Dr KABANO Ignace ari nawe wari umushyitsi Mukuru, yashimiye aba bayobozi uruhare rwabo mu iterambere ry'Akarere, ashima kandi ashyigikira imikoranire myiza  y'Inzego zose mu gushyigikira imikoranire myiza hagati y'Inzego zose z'Ubuyobozi. Yabasabye gukomeza gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by'abaturage, kandi abizeza ko Akarere kazakomeza gukurikirana ibyo bifuje byazabakorerwa.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu Bwana NZABONIMPA Deogratias, yeretse abitabiriye iyi nama, ibyagezweho mu myaka 7 ishize mu iterambere ry'Akarere ka Rubavu, mu nkingi zose z'Imiyoborere.

 

Bwana NZABONIMPA Deogratias atanga ishusho y’ibyagezweho mu myaka 7 ishize mu karere ka Rubavu

 Hatanzwe umwanya wo kungurana ibitekerezo, abitabiriye inama ku nzego zose, bishimiye ibyagezweho, ariko nanone batanga ibyifuzo by'ibikorwa bifuza ko bazakorerwa mu iterambere ry'aho batuye, n' abo bahagarariye muri rusange. Biyemeje  gusigasira ibyagezweho, kubibungabunga ndetse no kubyongera bashyizemo uruhare rwabo.

Bwana Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, asubiza ibibazo  mu nama mpuzabikorwa

Gukangurira abaturage kwicungira umutekano, kugira isuku, kurwanya imirire mibi, ni intego aba bayobozi biyemeje mu byiciro byose.

Abayobozi batandukanye bitabiriye inama mpuzabikorwa y’Akarere

Mu rwego rwo gushimira abahize  abandi mu gukangurira abaturage  kwicungira umutekano, kugira uruhare mu isuku n'isukura no kurwanya imirire mibi,  hahembwe urugo 1 muri buri murenge rwahize izindi, hahembwe Imidugudu 8 mu karere, itaragaragaramo icyaha muri uyu mwaka, Ikigo nderabuzima  cya Nyakiriba cyahize ibindi mu isuku, amarerero 3 yahize andi mu kwita ku mirire no kurwanya igwingira mu bana, Utugari twahize utundi, kamwe muri buri murenge, hahembwe itorero Inkumburwa ry'Akagari ka Terimbere ryahize andi matorero, mu ndirimbo zimakaza isuku n'isukura n'umuco, Umusizi wahize abandi n'amakipe 3 yambere mu marushanwa y'umupira w' amaguru, aho igihembo nyamukuru ku isuku n'isukura, umutekano no kurwanya igwingira n'imirire mu bana, cyatwawe n'ikipe y'umupira w' amaguru w'Umurenge wa Gisenyi.

Amafoto akurikira agaragaza uko ibihembo byatanzwe ndetse n’uko abitabiriye inama bishimiye ibyagezweho.

Umurenge wa Gisenyi niwo wegukanye igikombe

Abanyagisenyi bishimira igikombe n’ibindi bihembo begukanye

Ingo zahize izindi muri gahunda zose za Leta iwabo.

Biyemeje gukomeza ibikorwa by’isuku, umutekano mu baturage

Aya marushanwa, yakozwe ku bufatanye bw’Akarere  n’Ingabo na Polisi, mu kwezi kwahariwe ubukan

gurambaga bw’ubufatanye bw’abaturage, Ingabo na Polisi.

Back