RUBAVU: RDRC N’ABAYOBOZI MU NZEGO ZOSE MU BUKANGURAMBAGA BWO GUKANGURIRA ABAKIRI MURI FDLR MU MASHYAMBA YA DRC GUTAHA

RUBAVU – Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2025, Akarere ka Rubavu ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari abasirikare (RDRC), bakoze igikorwa cy’ubukangurambaga kigamije gukangurira Abanyarwanda bakiri mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) gutaha, cyane cyane abacyiyunze ku mitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR, ikomeje kuba imbogamizi ku mutekano w’u Rwanda kuva mu 1994.

Iki gikorwa cyahurije hamwe abatahutse bahoze mu mitwe yitwaje intwaro, abavuga rikumvikana mu baturage, abacuruzi bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, abarobyi bo mu kiyaga cya Kivu, abayobozi b’amadini, abayobozi b’imirenge n’abagize Inama y’Itaguye y’Umutekano y’Akarere ka Rubavu. Bose bahurijwe ku ntego imwe: gukangurira Abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya Congo gutahuka ku bushake.

Mu bataha, abagabo baza biguruntege

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Bwana MULINDWA Prosper yavuze ko abaturage benshi bakomeje gutaha mu Rwanda nyuma yo kubohorwa n’imitwe ibakoresha nk’ingwate, ariko agaragaza ko imibare igaragaza ko abagabo bacyinangira gutaha.

Yagize ati:“Kuva mu kwezi gushize abagera kuri 3117 batahutse bakanyuzwa i Nyarushishi ndetse n’1500 banyuze Kijote, hejuru ya 55% ni abo muri Rubavu. Ariko 95% ni abana n’abagore. Abagabo ni bake kandi bose ni abasaza batakigira imbaraga. Ibi byerekana ko abagabo bakiri benshi mu mashyamba, kandi nta mpamvu n’imwe bafite yo kuguma muri DR Congo.”

Yakomeje asaba ubufatanye mu gushaka igisubizo kirambye: “Dukwiye gushakira hamwe ingamba z’uko bagaruka mu gihugu cyabo kuko uko batindayo niko barushaho kumererwa nabi. U Rwanda rubaha uburenganzira bwabo bwose n’ibyangombwa bikenewe, kandi rugatega amaboko mu kwakira buri wese utahutse mu rugendo rwo kubaka igihugu.”
Umutekano ni uwa twese, twirinde magendu

Umuyobozi w’Ingabo mu Karere, Lt. Col. Donat Murenzi, yagarutse ku kibazo cy’abantu bambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abasaba gukoresha inzira zemewe.

Yagize ati:“Magendu irahari ariko ikwiye kwirindwa. Mukwiye kunyura mu nzira zemewe z’umupaka. Umutekano ni inshingano duhuriyeho twese nk’Abanyarwanda. Iyo umutekano ubonetse, abaturage n’imitungo birabungwabungwa.”

Yongeyeho ati: “Twese tugire uruhare mu bufatanye bwo gucyura abacyiri muri FDLR. Dutange amakuru ku gihe, kandi umutekano tuwugire uwacu.”

Ubumwe ni indorerwamo twibonamo nk’abanyarwanda

Maj. Gen. (Rtd) Jacques Nziza, Visi perezida wa RDRC, yavuze ko abatahutse benshi bakomoka mu Karere ka Rubavu, ndetse n’abasezererwa bavuye Mutobo benshi bahoze muri FDLR.

Yagize ati: “70% by’abatahuka bahoze muri FDLR ni abava muri aka karere ka Rubavu. Abari mu mashyamba bagiye bangana natwe mu myaka, ariko ubu abenshi ni abasaza batakigira imbaraga, murumva ko dufite imyamvu yo gukangurira abo bana kutakomeza kugwa muri ayo mashyamba.”

Yibukije ko ubumwe ari ryo shingiro ry’Iterambere: “Ubumwe bw’Abanyarwanda ni ingenzi kurusha ibindi. Ni indorerwamo twireberamo twese. Kuba duteraniye hano ni ikimenyetso cy’uko turi umwe.”

Yongeyeho ko bakwiye gukomeza kureba kure:“Ntabwo turi abakene; ubukene buba ku mutima. Iyo utekereje neza kandi ugakorana n’abandi, ugera ku nyungu zisumbuyeho. Umuco umwe n’ururimo rumwe nibidutere imbaraga zo kubaka ubumwe bwacu.”
Ku birebana n’uruhare rwa buri rwego, yagize ati:
“Abanyarwanda bahejejwe ishyanga n’ubukangurambaga bubi bwa FDLR. Nta kindi kintu gikomeye kurusha kubahamagarira gutaha. Abayobozi, abanyamadini—mufate iyambere mu kugarura abana bacu.”

Yakomeje agira ati:
“Turashaka gufatanya namwe tugacyura abagabo. Hari abatinya gutaha kubera isoni n’imyaka bamazeyo. Tuzabakurayo bose.”

Abitabiriye ubu bukangurambaga bavuze ko bagiye kongera imbaraga mu gushishikariza abakihishe mu mashyamba gutaha, kuko kubona aho u Rwanda rugeze ari ikimenyetso cy’uko nta mpamvu yo gukomeza kwihisha.

Back