RUBAVU-NYUNDO; “TUGOMBA KUBAKIRA KU GACIRO KABO N’AMATEKA YABO” MEYA MULINDWA PROSPER
Mu gihe u Rwanda n’isi yose, twibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 32, Rubavu ku Rwibutso rwa Nyundo habereye igikorwa cyo kwibuka imiryango ya zimye burundu. Muri iki gikorwa Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yavuze ko Abanyarwanda twese twibuka abazize Jenoside n’ibisekuru bizaza bikazahora bibibuka.
Yakomeje abwira abitabiriye by’umwihariko urubyiruko ko bagomba gufata iya mbere mu gukumira ingengabitekerezo n’igisa nayo. yagize ati “Rubyiruko rwacu u Rwanda rurabakeneye mu kwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside, tuzirikana ko nta ngengabitekerezo ntoya ibaho.”
Uwatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside Yakorewe abatutsi Maitre NTAGENGWA Vital yasabye abaturage b’Akarere ka Rubavu kwimakaza umuco wo kwigira no gufata neza amahirwe leta itanga kuri bose, aho yagize ati “kugeza ubu leta y’u Rwanda yimakaje kubaka igihugu giha Abanyarwanda amahirwe angana, igihugu giteye imbere niyo mpamvu gahunda ya leta yo kurwanya ubukene ari imwe mu miti yo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo. kuko abayikoze batijwe umurindi no kubwirwa ko nibica abatutsi bazasigarana imitungo yabo.”
Perezida wa ibuka mu Karere yavuze ko, kwibuka ari ugusubiza agaciro, imiryango yazimye burundu muri Jenoside yakorewe abatutsi, no kuzirikana ikiguzi inkotanyi zatanze kugirango tube tumeze uko tumeze ubu.
Yibukije abakoze ibyaha n’abatarahigwaga muri icyo gihe cya Jenoside ko bagifitiye umwenda uRwanda wo kugaragaza ahari imibiri atarashyingurwa kugirango nayo ishyingurwe mu cyubahiro kuko biruhura umutima.
Kuba hari imiryango yazimye, ni igisobanuro nyacyo cya Jenoside Yakorewe abatutsi. Iki nicyo gisobanuro kigaragaza umugambi wa Jenoside, gukuraho burundu ubwoko uhereye ku mwana ukagera ku musaza, ni ukurimbura burundu inyoko muntu, nibyo byabaye muri iki gihugu.
Mu Karere Ka Rubavu hari inzibutso eshatu arizo; Commune Rouge, urwibutso rwa Nyundo n’urwibutso rwa Bigogwe zikaba ari ibihamya by’amateka yabaye muri aka karere.