RUBAVU MU CYEREKEZO GISHYA CY'INGENDO ZITANGIZA IBIDUKIKIJE
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere binyuze mu gutwara abantu mu buryo burambye kandi butangiza ibidukikije, kuri uyu wa 31 Nyakanga 2025, mu Mujyi wa Rubavu hamuritswe ku mugaragaro bisi nshya zikoresha amashanyarazi 100%.
Iki gikorwa cyabereye muri Gare ya Rubavu cyaranzwe n’ishyikirizwa ry’imodoka ya mbere nini itwara abagenzi, ikoresha amashanyarazi 100% – ikaba ari ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda. Izi bisi zifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 350 zisharijwe rimwe, zigakomeza urugendo zisigaranye 20% by’umuriro, kandi zigatwara abagenzi 42. Ni imodoka zatangijwe na BasiGo Rwanda Ltd, kandi zitezweho gutanga ibisubizo birambye mu ngendo hagati y’Imijyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yashimye iyi ntambwe yatewe, avuga ko atari ukugeza imodoka nziza ku baturage gusa, ahubwo ari ugufungura inzira y’icyerekezo gishya cyo kurengera ibidukikije, guteza imbere ingendo zirambye no guteza imbere imibereho y’abaturage. Yagize ati:
“Abaturage ba Rubavu bagiye gukomeza kubona umwuka mwiza kuko izi modoka ntizihumanya ikirere, kandi ni amahirwe yo kubona akazi ku rubyiruko rwacu. Dusaba abatwara izi bisi gutanga serivisi nziza ku babagana bajya i Kigali n’ahandi.”
Umuyobozi Mukuru wa BasiGo Rwanda Ltd, Mme Eng. Wishaba Doreen, yavuze ko izi bisi zifite ubushobozi bwo kugenda intera ndende hatabayeho kongera kuzishyira ku mashanyarazi. Yongeyeho ko u Rwanda rumaze kugira bisi 34 zikoresha amashanyarazi zifasha mu ngendo zitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Ku ruhande rwa RURA, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubwikorezi, yagaragaje ko intego y’Igihugu ari uko nibura 20% by’imodoka zigenda mu Rwanda zizaba zikoresha amashanyarazi bitarenze 2030. Yibukije ko Leta yashyizeho politiki zirimo korohereza abashora imari muri izi modoka, harimo gukurirwaho imisoro no kugabanyirizwa amafaranga yo gushyira umuriro mu modoka. Yakomeje asaba ko izi bisi zizana isura nshya mu mitangire ya serivisi inoze:
“Ni ngombwa ko izi modoka nziza zijyana n’uburyohe bwa serivisi nziza, ku buryo buri muturage azihitamo atazuyaje.”
Kigali, Umurwa Mukuru w’Igihugu, wamaze gushyiraho umwaka wa 2026 nk’igihe ntarengwa cyo gukuraho bisi zose zikoresha lisansi na mazutu, zigakurwaho burundu mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo kugera ku ngendo zidafite ingaruka ku bidukikije.
Izi bisi zikoresha amashanyarazi zatangiriye i Kigali none zageze no mu Majyaruguru y’Uburengerazuba – Rubavu, kandi biteganyijwe ko zizatangira gukora ingendo zerekeza mu mijyi nka Huye, Karongi, Rusumo, Nyagatare n’ahandi hatandukanye, hatabayeho gushyiramo umuriro wa kabiri.
Ni intambwe ishimangira ko u Rwanda rugenda rushyira mu bikorwa neza gahunda yo kubaka ubukungu budaheza, butangiza, kandi burambye.