RUBAVU: MINISITIRI NKULIKIYINKA YIBUKIJWE KO SIPORO ARI ISOKO Y'UBUZIMA BWIZA KU BANTU BOSE

Kuri iki cyumweru tariki 23/Ugushyingo 2025, mu mirenge yose igize Akarere ka Rubavu, habereye Siporo Rusange yitabiriwe n’abayobozi b’imirenge n’utugari hamwe n’abaturage b’ingeri zitandukanye. Abitabiriye bakoze imyitozo itandukanye irimo kwiruka n’amaguru, jogging, kunyonga igare ndetse n’imyitozo ngororamubiri. Nyuma y’iyi siporo hatanzwe ubutumwa bugamije gukangurira abaturage kugira isuku no kwita ku buzima, hanakorwa igikorwa cyo kwipimisha indwara zitandura.

Ku rwego rw’Akarere, ibikorwa byabereye mu Murenge wa Gisenyi, aho abaturage n’abandi baturutse mu byiciro bitandukanye bahuriye muri iyi siporo bahereye ahazwi nka Gisaha–Rugende, kuri Station Mjomba no kuri RRA, berekeza ku VJN.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Nyakubahwa Minisitiri ushinzwe imirimo y’abaminisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Mme Hon. Ines Mpambara, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Hon. Amb. Christine Nkulikiyinka, n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Bwana Mutabazi Richard. Aba bayobozi bakiriwe na Nyakubahwa Mayor w’Akarere ka Rubavu, Bwana Mulindwa Prosper.

Mu ijambo rye ry’Ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yashimiye abitabiriye bose, anashimira by’umwihariko ba Nyakubahwa ba Minisitiri kuba bifatanyije n’abaturage ba Rubavu muri iki gikorwa gisanzwe kiba nibura kabiri mu kwezi. Yibukije ko Akarere ka Rubavu ari Umujyi w’Ubukerarugendo ugomba kurangwa n’isuku, umutekano n’iterambere, asaba buri wese kugira uruhare mu kuwurinda, kuwurimbisha no kuwuteza imbere. Yanibukije kandi ko uyu mujyi ukomeje kwakira abashyitsi benshi, bityo uruhare rw’umuturage mu kuwuteza imbere rukaba ari ingenzi. Yanasabye abaturage kwitegura ibikorwa biri imbere birimo Night Run iteganyijwe ku wa 28 Ugushyingo 2025.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, yashimiye abitabiriye kuba bari benshi, abasaba gukangurira abandi kujya bitabira Siporo Rusange. Yibukije ko siporo ari ishingiro ry’ubuzima bwiza, anashimira ko hari uburyo bwo gufasha abaturage kumenya uko bahagaze mu buzima binyuze mu kwipimisha indwara zitandura. Yavuze ko kugira ubuzima bwiza ari byo bituma umuntu atanga umusaruro mwiza. Yanakanguriye abitabiriye kugera ikirenge mu cyabo bakamenyesha n’abatitabiriye ko siporo ari ingenzi, anizeza ko Minisiteri izakomeza kwifatanya n’abanyarubavu mu bikorwa bikomeje biri imbere, harimo na Night Run.

Siporo yasojwe n’ibyishimo byaranze kwidagadura no kubyina imbyino gakondo. Nyuma y’iki gikorwa, abaturage bahawe serivisi yo kwipimisha ku bushake indwara zitandura (NCDs), hagamijwe kurushaho guteza imbere ubuzima bwiza n’imibereho myiza y’abaturage.

Back