RUBAVU: MINISITIRI BIRUTA YASABYE ABAVUGANA N'ABARI MU MITWE YITWAJE INTWARO KUBASHISHIKARIZA GUTAHA
Kuri gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w'Umutekano Dr. Vincent Biruta ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Umuyobozi w’Akarere n’abagize inzego z’umutekano yitabiriye inteko y’abaturage mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Gikombe, Umudugudu wa Bushengo aho yaganirije abaturage b’Umurenge wa Rubavu na Cyanzarwe kuri gahunda za Leta no kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko byambukirana imipaka.
Minisitir w’Umutekano yavuze ko kwambuka imipaka mu buryo butemewe n’amategeko bidindiza iterambere bikanahombya Igihugu kuko bitinjiza imisoro, ntibiba byujuje ubuzirange, bigateza umutekano muke asaba abaturage kugira uruhare mu kubyirinda, aho yavuze ati “Gukora magendu n’ubucoracora, Kunyereza imisoro, Gucuruza ibyangiza ubuzima bw’abana b’Abanyarwanda, Ingengabitekerezo ya jenoside n’ibiyifitanye isano, Amakimbirane yo mu miryango n’andi yose abangamira ituze rusange ko bihungabanya umutekano w’Igihugu bikadindiza iterambere ry’Abanyarwanda, buri wese akwiye kugira uruhare mu kubyirindaahubwo agaharanira iterambere rirambye rishingira ku mahoro, umutekano n’ubufatanye hagati ya Leta n’abaturage.”
Yasabye abaturage kugira uruhare mu kurinda umutekano n’imibereho myiza rusange, abibutsa ko hari abashukwa bagafatanya n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya igihugu, ariko ntibabigereho, aho yagize ati “Ngirango Imiryango ifite abantu bayivuyemo bakajya mu mitwe yitwaje intwaro nta mahoro baba bafite kuko ntibaba bariho neza ndetse n’ingaruka zibabaho murazibona, abagarutse, turabashimira ko mwabigizemo uruhare mukabasobanurira ko ibyo bagiyemo atari byo bakagaruka, hari n’abandi batagarutse ku bwabo. Abantu muzi bagiye muri Congo baturuka mu Miryango yanyu ndetse hari n’abavugana nabo, abo bavugana nabo mubatumeho batahe dufatanye duteze imbere Igihugu cyacu.”
Yasabye abaturage kandi ko abahuza bakanavugana n’abo bantu babashishikariza gutaha, bagasubira mu buzima busanzwe basubizwa bashingiwe ku kuri kugaragarira mu mahoro igihugu gifite. Yanasabye kwirinda ibikorwa bibangamira ituze rusange birimo kwambuka imipaka mu buryo butemewe, magendu, ubucoracora, kunyereza imisoro, icuruzwa ry’ibyangiza ubuzima bw’abana, ingengabitekerezo ya jenoside n’amakimbirane mu miryango, buri wese afite inshingano mu kubungabunga umutekano, ituze n’iterambere by’igihugu.
Yagaragaje ko nubwo hari bamwe bashukwa bakajya mu mitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, baba bibeshya kuko batawuhungabanya, asaba ko niba hari abaturarwanda bagihuzwa n’abo bantu, bakaba bavugana nabo babashishikariza gutaha bakagirira akamaro igihugu cyabo.
Minisitiri yanibukije ko hari abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza amagambo agamije kwangisha abaturage ubuyobozi, asaba ko bajya basubizwa bashingiye ku kuri bababwira ko mu Rwanda hari amahoro n’umutekano byubakiwe hamwe, ati “Twime amatwi abari mu mitwe yitwaje intwaro babinyujije mu buryo butandukanye burimo amaradiyo, Television, Youtube n’ibindi kandi aho tubishoboye tujye ku mugaragaro tubasubize tubabwira ko mu Rwanda ari amahoro, buri Munyarwanda wese afite uburenganzira bwe kandi ashyigikiye Leta ye imushakira gutera imbere buri munsi.”