RUBAVU: MINEMA YAKOMOREYE INZU Z’UBUCURUZI ZARI ZARAFUNZWE KUBERA IBIZA BY’UMUGEZI WA SEBEYA

Bamwe mu baturage bari barafungiwe amazu y’ubucuruzi kubera ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya mu karere ka Rubavu mu mwaka wa 2023, bakomorewe kongera kuba bayasana bagasubukura ibikorwa byabo by’ubucuruzi. 

Ni nyuma y’ibiganiro byahuje Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’ Ubutabazi (MINEMA)  iyobowe na Minisitiri Maj Gen(Rtd) Albert Murasira ari kumwe na Guverineri w’Intara y’ Uburengerazuba Hon. Dushimimana Lambert, Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu, n'abaturage bahuye n'ingaruka z'ibiza byo muri Gicurasi 2023, bari bafite inzu z'ubucuruzi muri santeri ya Mahoko na Kabirizi.

Ministiri Maj Gen(Rtd) Albert Murasira yabwiye abaturage ko ubu bemerewe gukora amasuku ku nzu zabo zari zarafunzwe bagakomeza ibikorwa by’ubucuruzi byari byarahagaritswe  n’ibiza.

Minisitiri yagize Ati:  “Mbazaniye inkuru nziza!, nyuma yo guhangana n'ibyateraga ubukana  bwa Sebeya, ubu mwakora isuku mu nyubako, mugatangira gukora, mukiteza imbere nk'abandi. Turabashimira ukwihangana mwagize, n'imyumvire mufite, kuko mwabonye ko hari ibikorwa byakozwe kandi hari ingaruka nziza byatanze.

Arongera ati: Icyo twakoze icya mbere kwari ugutabara abaturage, abatishoboye bagafashwa kubaho mu buzima butabashyira mu kaga, hanyuma tugahangana n'ingaruka zatewe na buriya bukana Sebeya yari ifite, hagakurikiraho gutekereza uko namwe mukora mu mutekano w'ibyanyu ndetse n'abakiliya babagana.

Yakomeje avuga ko kugira ngo hafatwe ingamba zo gukomorera abaturage hashingiwe ku  ngaruka nziza z’ibikorwaremezo byubatswe bigamije gukumira no kugabanya ubukana bw’amazi ya Sebeya, ibyakozwe birimo urugomero rwa  Musabike rwubatswe kuri Sebeya rwo gufata no kugabanya umuvuduko w’amazi ya Sebeya ndetse n’inkuta zikumira amazi yuzuraga agasandara mu nzu z’abaturage agateza ibyago birimo no kubura ubuzima.

Bamwe mu baturage bakomorewe imirimo y’ubucuruzi bakoreraga mu mazu akaza gufungwa kubera ibiza, nyuma y’igihe bari bamaze batakambira ubuyobozi kubakomorera amazu yabo akongera agakora, kuri ubu bagaragaje ibyishimo batewe no kongera gukorera mu mazu zabo.

Mukakamali Olive umwe mu baturage bari bafite amazu yari yarafunzwe bitewe n’ipungenge z’umugezi wa Sebeya yagize Ati: “ Ubuzima bwari bukomeye cyane kuko nari mpafite amazu y’imiryango 7, niho nakuraga amafaranga y’ishuri ry’abana ndetse n’inzara yari itumereye nabi, ariko ubu biradushimishjije cyane ko amazu yacu agiye kongera kubona abakiliya”, natwe ubuzima bukarushaho kuba bwiza, turashimira Leta yacu cyane.

Munyaneza Vincent wari ufite akabari muri Santere ya Mahoko kari kamaze umwaka gafunze, yunze mu rya mugenzi we agira ati: “Byari ikibazo kwishyura ideni rya banki udakora.Twashakishije izindi nzira zo kwishyura ideni ariko ntibyari byoroshye kwishyurira ahantu hatari gukora ariko ubu turaruhutse”

Na ho ku bijyanye n’ imiryango y’abaturage bahuye n’ibiza byatewe n’amazi y’umugezi wa Sebeya mu mwaka wa 2023  bagikodesherezwa, kubufatanye bw’akarere na MINEMA nabo hari gutegurwa uko nabo baza kubona aho batuzwa.

Back