Rubavu: Kwizihiza umunsi wo kwibohora byakomatanyijwe no gutaha ku mugaragaro umudugudu w’icyitegerezo wa Muhira.

Minisitiri w'Intebe Dr Eduard Ngirente, yifatanyije n'abaturage b'Akarere mu birori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29, Aho ku rwego rw'Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero, binabanzirizwa no gutaha ku mugaragaro Umudugudu w'icyitegererezo wubatswe muri uyu murenge, Akagari ka Muhira.

Ni ibirori byitabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye, barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda na Polisi, Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Abagize Inama Njyanama y’Akarere, Komite nyobozi y’Akarere n’abandi mu nzego zitandukanye.

Ni Umudugudu ujyanye n’igihe kuko uzatuzwamo imiryango yatoranyijwe mu batishoboye, n’abakuwe mu manegeka, aho bose hamwe uko ari 353 bari mu miryango 120. Imiryango 26 n’iy’ abacitse ku icumu itishoboye ndetse idafite aho kuba, 79 ni imiryango itishoboye kandi idafite aho kuba naho 5, ni imiryango y’abavuye ku rugerero bahoze ari abasirikare batishoboye, baturuka mu mirenge ya Gisenyi, Kanama, Nyundo, Rugerero, Nyamyumba, Cyanzarwe na Rubavu. Muri ibi byiciro, imiryango 40 yahawe inzu zifite icyumba kimwe ndetse na Salon, naho imiryango 70 ihabwa amazu afite ibyumba 2 na salon.

Abatuye Akarere ka Rubavu bashimye ingabo zari iza RPA zagize uruhare mu kubohora u Rwanda ubu rukaba rutekanye, ndetse bakegerezwa n’ibikorwa remezo bitandukanye.

Twagiramariya Mari Chantal na Bagiyecyera Alexis, ni bamwe mu batujwe muri uyu mudugudu w’icyetegererezo wa Muhira, bashimira ingabo z’igihugu, n’ubuyobozi bw’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wabatekereje ndetse baka bafite aho batuye.

“Turashimira cyane Kwibohora, ababigizemo uruhare, tugashimira by’umwihariko umukuru w’igihugu, utuzirikana twebwe abakene b’intamenyekana, aka yaradutuje mu mazu meza nk’ aya” Alexis

Minisitiri w'Intebe Dr Eduard Ngirente, akaba n’umushyitsi mukuru muri ibi birori, yonegeye kwihanganisha abaturage b’akarere ka Rubavu, nyuma y’ibiza by’imvura n’inkangu biherutse kwibasira bimwe mu bice by’igihugu, bikangiriza abatuye akarere ndetse bamwe bakahasiga ubuzima, ndetse asaba umusanzu w’abaturage mu gukomeza gusigasira ibyagezweho no gufata neza ibikorwa remezo begerejwe.

Yagize ati: “ Ibikorwa byatashywe uyu munsi si ibya Rubavu gusa, twiyemeze kubifata neza, nib ari umuhanda wubatswe tuwurinde icyawangiza cyose, niba ari ivuriro turirinde, niba ari ibitaro, tubirinde, niba ari Ishuri, ryo ntabwo ari ukuririnda gusa ahubwo no kuryoherezamo abana”

Gutaha uyu mudugudu ku mugaragaro wuzuye

Umudugudu wa Muhira ni umudugudu w’Icyitegererezo, ugizwe n’inyubako zo guturamo ziri mu byiciro bitandukanye birimo agakiriro, irerero ry’abana bato, isoko ry’ubucuruzi, ibiraro byo korororeramo amatungo magufi, ikibuga cy’imyidagaduro (cya Basket) inyubako zisanzwe, Poste de sante, amacumbi yo guturamo, imihinda n’ibindi bikorwa remezo by’iterambere bitandukanye byatwaye miliyari zisaga 18 z'amafaranga y'u Rwanda.

Back