RUBAVU: INZEGO ZITANDUKANYE BU BUKANGURAMBAGA BWO KWIMAKAZA ISUKU N'UMUTEKANO MU MIHANDA N'AHANTU HAHURIRA ABANTU BENSHI
Ku wa 4 Kamena 2025, mu Murenge wa Gisenyi habereye ubukangurambaga bugamije kwimakaza isuku n’umutekano mu mihanda. Igikorwa cyabereye mu isoko rya Gisenyi, aho cyitabiriwe n’inzego z’ubuyobozi, iz’umutekano, abakozi b’Akarere, PSF, n’abacuruzi.
Mu isoko, ubukangurambaga bwibanze ku gushishikariza abacuruzi gutanga imisoro yose isabwa, gukoresha EBM no kwitegura kwimukira mu isoko rishya. Hanasabwe gushyiraho poubelle aho bakorera no mu bice bihuriramo abantu benshi. Abacuruzi banakanguriwe kugira isuku ku mubiri, ku myambaro, aho bakorera n’aho banyura.
Guhera saa sita n’igice, ibikorwa byakomereje muri Gare y’Akarere ka Rubavu, byibanda ku bashoferi, abamotari, abanyonzi n’abagenzi. Abari aho bakanguriwe kugira uruhare mu bukangurambaga ku isuku, gutunga poubelle mu modoka no gusaba abagenzi kujugunya imyanda ahabugenewe.
Ubukangurambaga bwasojwe no gutera ibyapa birimo ubutumwa bushishikariza isuku, byashyizwe ahabonwa na benshi. Igikorwa cyagaragaje ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu kwimakaza isuku nk’umuco, umutekano n’ubuzima bwiza.