RUBAVU: HATOWE KOMITE NYOBOZI YA INGANJI SACCO RUBAVU

Kuri uyu wa Kane, ku bufatanye bwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Banki Nkuru y’Igihugu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative habaye inama yo gutangiza Inama y'inteko rusange shingiro ya SACCO yo ku rwego rw'Akarere, iyi nama yitabiriwe n'abahagarariye abanyamuryango b'imirenge SACCO, aho batowemo Komite Nyobozi yo ku rwego rw'Akarere.


Umuyobozi w’Akarere Mulindwa Prosper afungura iyi nama y'Inteko rusange shingiro ya “INGANJI SACCO RUBAVU” yavuye mu kwihuza kw'Imirenge SACCO yabwiye abanyamuryango ko kuba barahisemo kwihuza bagakora SACCO ari intangiriro y'insinzi ku baturage mu kwegerezwa serivisi z'imari. Yasabye kandi abagize iyi inteko rusange kuba intumwa nziza z'abo bahagarariye no guharanira ko SACCO ya Rubavu izatanga serivisi nziza ku banyamuryango.
Muri iyi nama habayeho umwanya wo gutora Abagize Komite Nyobozi ya "INGANJI SACCO RUBAVU'' aho Habinshuti Dominique yatorewe kuyiyobora aho azaba yungirijwe na Ntegerejimana Matata Protogene.


Habinshuti Dominique watowe yijeje abanyamuryango bagize inteko shingiro ya INGANJI SACCO RUBAVU ko azakorana n’abandi kuzamura imikorere mpinduramatwara no kubazwa inshingano batorewe, ati “ Ndagira ngo twizeze abatugiriye icyizere ndetse n’inzego zitureberera, tubizeze imikorere mpinduramatwara, turagira ngo dufate ingamba zo kwitegura kubazwa ibyo dukora kandi twiteguye no kubisobanura.”


INGANJI SACCO RUBAVU izatangirira ku mugabane shingiro w’amafaranga 3000 frw azishyurwa n'umunyamuryango uzafunguza Konti muri SACCO yo ku rwego rw’Akarere, aho Umubare w'abanyamuryango bose bagize SACCO 12 zigize Akarere ari 125,79, ikazaba ifite Umutungo rusange wa Miliyari 10,499,813,955 frw

Back