RUBAVU: HATASHYWE ICYAMBU CYITEZWEHO KUZAMURA UBUCURUZI NO GUTEZA IMBERE UBWIKOREZI BWO MU KIYAGA CYA KIVU
Kuri uyu wa 6 Ukuboza 2024 Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yafunguye ku mugaragaro icyambu gishya cya Rubavu, giherereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu. Ibirori byitabiriwe na H.E. Joan Wiegman, Ambasaderi w’Ubwami bw’u Buholandi mu Rwanda, ndetse na H.E. Alison Thorpe, Komiseri Mukuru w’u Bwongereza mu Rwanda.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w'Akarere yashimiye Minisiteri y'ibikorwaremezo, Aba Ambasaderi baje gufungura icyambu ku mugaragaro agaragaza ko iki cyambu cya Rubavu kizazamura ubucuruzi n'ubwikorezi bikorerwa mu mazi y'Ikiyaga cya Kivu.

Minisitiri Gasore yavuze ko kugeza ubu u Rwanda rwakoreshaka cyane ibijyanye n’ubwikorezi bwo ku mihanda kandi buhenze cyane haba mu bijyanye n’ibiciro no mu gusana ibikorwaremezo. Yavuze ko ibiyaga n’imigezi by’u Rwanda bifite ubushobozi bwo guteza imbere ubwikorezi bw’abagenzi n’ibicuruzwa, ariko serivisi z’ubwikorezi bwo mu mazi zitaranozwa neza. Yavuze ko icyambu cya Rubavu cyitezweho guteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi, kongera ubucuruzi mpuzamahanga, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, no guhindura ubukungu bw’u Rwanda n’akarere. Yongeyeho ati “Rubavu ifite ubushobozi bukomeye bwo guteza imbere ubukerarugendo burambye no kugera ku buryo bwiza bwo guhuza kwita ku bidukikije no gukura k’ubukungu. Twishimiye gukomeza ubufatanye n’abafatanyabikorwa mu iterambere no kwagura ibikorwa mu bindi byiciro by’ubukungu by’igihugu cyacu,”

H.E. Joan Wiegman, Ambasaderi w’u Buholandi, yagize ati: “Gufungura iki cyambu ni ikimenyetso cy’uko ubufatanye bwiza n’imikoranire ihamye hagati y’Ibihugu bishobora kugerwaho. Icyambu nk’iki kizagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu, gutanga akazi, kongera umusaruro, no gushishikariza ishoramari ry’abikorera.”

H.E. Alison Thorpe, Komiseri Mukuru w’u Bwongereza, yagize ati: “U Rwanda rwakomeje kuba urugero rwiza rw’ibishoboka iyo icyerekezo gihura n’ibikorwa. Icyambu cya Rubavu si umuryango w’ubucuruzi gusa, ahubwo ni umuyoboro w’ubuzima ku baturage. Gihuza abantu mu Karere, kikagabanya ikiguzi cy’ubwikorezi, kandi kigafasha abacuruzi n’abahinzi kugera ku masoko.”

Icyambu gifite ubushobozi bwo gutwara toni 700,000 z’ibicuruzwa buri mwaka, hamwe n’abagenzi miliyoni 2.7 buri mwaka. Gishobora kwakira amato abiri afite uburebure bwa metero 60 icyarimwe. Iki cyambu kandi kizoroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa bituruka mu nganda zikomeye zo mu Ntara y’Iburengerazuba, zirimo BRALIRWA, CIMERWA, ndetse n’inganda z’icyayi n’ikawa. Hateganyijwe ikoreshwa rya “Lake Kivu Navigability App,” izajya ifasha mu gukurikirana ibikorwa by’icyambu buri munsi, kunoza serivisi, no kwihutisha imikorere.

Iki gikorwa kiri mu mugambi mugari wo kubaka ibyambu bine ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Ntara y’U burengerazuba. Ibyambu bizakurikiraho birimo icyambu cya Rusizi, kimaze kugerwaho ku kigero cya 51%, ndetse n’ibyambu bya Nkora na Karongi, byombi biteganyijwe gutangira kubakwa mu ntangiriro za 2025. Uyu mushinga, watwaye miliyoni 9 z’Amadolari, watewe inkunga ku bufatanye n’ibiro bya Commonwealth & Development Office (FCDO) byatanze 50% y’ingengo y’imari binyuze muri TradeMark Africa (TMA), Ubwami bw’u Buholandi bwashyizemo 45% binyuze muri Invest International, naho Leta y’u Rwanda itanga 5% asigaye.