RUBAVU: HATANGIRIJWE UBUKANGURAMBAGA “TURINDANE TUGEREYO AMAHORO” MU ISURA NSHYA YA GERAYO AMAHORO
Ku wa 07 Ugushyingo 2025, mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, habaye umuhango wo gutangiza ubukangurambaga bwiswe “Turindane Tugereyo Amahoro” mu isura nshya ya Gerayo Amahoro.
Uyu muhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Jean Bosco Ntibitura, abayobozi b’Ingabo n’aba Polisi muri iyi Ntara, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.
Ubukangurambaga bwibanze ku batwara amakamyo n’ibindi binyabiziga, bugamije guhindura imyitwarire y’abakoresha umuhanda kugira ngo habeho umutekano usesuye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye, yavuze ko umuhanda ugomba kuba igikoresho giteza imbere ubukungu ariko ntukagire ingaruka mbi ku buzima bw’abanyarwanda. Yagize Ati:"Ntabwo umuhanda ukwiye gutuma abaturarwanda babura ubuzima. Ni yo mpamvu umuntu akwiye kujya mu muhanda afite intego yo kurinda mugenzi we. Turindane Tugereyo Amahoro dukwiriye kubigira ibyacu, tubigendana aho tujya hose."
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yongeraho ko ubu bukangurambaga buzagirira akamaro abantu bose bakoresha umuhanda mu gihugu hose. Yagize Ati "Dutangiye ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko ya ‘Turindane Tugereyo Amahoro’, bisobanuye 'ndinda nkurinde', kugira ngo umutekano wo mu muhanda ugerweho."
Yakomeje ashimangira ko buri muntu ukoresha umuhanda afite inshingano zo kurinda mugenzi we, kandi agomba kugira uruhare mu kugabanya impanuka, guhindura imyitwarire mu muhanda no kubahiriza amategeko.
Ubu bukangurambaga bwa “Turindane Tugereyo Amahoro” bugamije guhindura imyitwarire y’abakoresha umuhanda: