RUBAVU: HATANGIJWE UMUSHINGA RDDP2 UGAMIJE KUZAMURA UBWOROZI BW’INKA ZITANGA UMUKAMO

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira2024 mu Karere ka Rubavu, hamuritswe ku mugaragaro umushinga wa  RDDP 2 ugamije guteza imbere  ubworozi bw'inka zitanga umukamo ndetse no gukemura bimwe mu bibazo bikibangamiye aborozi  birimo kubona ubwatsi bwiza bufasha  kongera umukamo mu bwiza no mu bwinshi, kuwushakira isoko n’ ibindi.

Ni umushinga Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, IFAD, ushyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi binyuze muri RAB, ukaba ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo ukazasiga hari intambwe yatewe mu bworozi mu gihe kingana n’ imyaka 6.

Umushinga wa RDDP ll , wagaragaje ko uzegereza amazi aborozi mu nzuri, uzatera ubwatsi kuri hegitari 50, uzubakira aborozi amakusanyirizo agezweho, uzongerera ubumenyi aborozi na ba Veterineri kubaka amakusanyirizo no kugeza umuriro w’amashanyarazi ahatunganirizwa amata mu rwego rwo kuyarinda kwangirika n’ ibindi...

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper watangije uyu mushinga ari kumwe n’aborozi, abafatanyabikorwa mu bworozi n’ abandi bafite aho bahurira nabwo basobanuriwe uyu mushinga wa wa RDDP2 n'uruhare rwabo kugira ngo ugere ku ntego zawo.

Mulindwa Prosper yabasabye uruhare rwa buri wese mu kugera ku ntego z'umushinga kandi abasaba kuwubaha, bakawukora neza, bagahura kenshi kugira ngo basuzume ibyo bagezeho kuko ari umushinga ugomba guhindura ubworozi bwa Rubavu n'abaturage  ukabageza ku iterambere.

Yagize ati: ’’Uyu  mushinga uzadufasha mu guhugura aborozi n’ Abaveterineri barimo n’ abikorera kugira ngo bizadufashe kuzamura umukamo no gukemura ibibazo by’abaturage bazerereza inka ku gasozi, uzanadufasha kandi mu gutubura  ubwatsi  kuri hegitari 50 bwera vuba bugahabwa aborozi.’’

Umukozi muri RAB  Kayiranga Martin yagize ati:’’Buri mworozi wese ufite inka agombwa gufashwa  n’umushinga wacu hatagendeye ku mubare w’inka atunze, abaturiye agace ka Gishwati  tugomba kubegereza amazi mu nzuri kugira ngo inka zibone amazi ahagije. Turifuza ko inka y’inyarwanda iva kuri Litiro 4 ikagera kuri Litiro 5,6 ku munsi, hanyuma inka y’inzungu yakamwaga Litiro 15 turifuza ko yakamwa nibura Litiro 20 ku munsi, muri ya gahunda yo kuzamura umukamo muri aka karere.’’

Uyu mushinga wa RDDP2 uzakorerwa  mu turere 27 two mu Rwanda ukaba warashowemo akayabo ka Miliyoni 124,490,000 z’amadolari y’Amerika mu gukemura ibibazo aborozi bahura na byo bya buri munsi, Raporo y’imishinga yakozwe n’ikigega mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi (IFAD), ivuga ko inka zose mu Rwanda zigera ku miliyoni 1.6, mu gihe 41% ari imbyeyi zikuze.

Back