RUBAVU: HATANGIJWE UKWEZI KWAHARIWE KUZIRIKANA INDANGAGACIRO ZIHUZA ABANYARWANDA - TWIMAKAZE UBUMWE N’UBUDAHERANWA

Kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatangije ku mugaragaro ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Murenge wa Mudende, mu gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye n’abaturage b’aho hantu. Uyu muhango wibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twimakaze Ubumwe n’Ubudaheranwa.”

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere yibukije abaturage ko kwizihiza ukwezi kw’Ubumwe n’Ubudaheranwa ari igihe cyo kuzirikana ko nta kintu na kimwe kibatandukanya, ahubwo ko bakwiye kubakira iterambere ryabo kuri izi ndangagaciro zombi - Ubumwe bubahuza nk’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa bubafasha guhangana n’ibibazo by’ubuzima no kubitsinda.

Yagaragaje ko kubungabunga ubumwe ari inshingano ya buri wese, asaba abaturage gukomeza kugaragaza ibikorwa bigamije gushimangira imibanire myiza, gusenyera umugozi umwe no kwirinda ibanythinganya ubumwe bwabo.

Mu gutangiza uku kwezi, abaturage bagize umwanya wo gutanga ibitekerezo ku ngamba bafata mu kubungabunga ubumwe n’ubudaheranwa, cyane cyane mu miryango no mu midugudu batuyemo. Basabwe kandi kugira uruhare mu kurwanya ibikorwa byose bishobora gusenya ubumwe, harimo amacakubiri n’ibihuha bidindiza iterambere ry’imibereho myiza.

Nk’ikimenyetso cy’ubumwe n’urukundo, abaturage bo mu Murenge wa Mudende bitangiye bagenzi babo inka 13, nk’uburyo bwo gufatanya mu rugendo rw’iterambere no kurwanya guheranwa n’ubukene. Iki gikorwa cyashimwe nk’isura y’ubumwe n’ubufatanye bisigasira indangagaciro z’Abanyarwanda.

Back