RUBAVU: HATANGIJWE IBIKORWA BYO KUBAKIRA ABASENYEWE N’IBISASU BYAGUYE KU BUTAKA BW’U RWANDA BITURUTSE MURI REPUBULIKA IHARANIRA DEMOKARASI YA CONGO.

Kuri uyu wa 22 Gashyantare 2025 nibwo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi MINEMA Habinshuti Phillipe ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere Mulindwa Prosper batangije ibikorwa byo kubakira abasenyewe n’ibisasu byaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho byishe abantu 16 abandi 161 bagakomereka. Ibi bisasu byangije amazu 293 n’amashuri 7. 

Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA avuga ko hazasanwa inzu bishingiye k’uko yangiritse ariko hagamijwe ko buri nzu yubakwa mu buryo bukomeye butazakira ikindi bibangamira ati ‘‘hari inzu zizasanwa hakaba n’izindi tuzubaka duhereye mu misingi yazo hakurikijwe uko zangiritse.” Yongeyeho kandi ko bahereye mu kubaka ibikorwaremezo cyane cyane amashuri kuko ari ho ibikorwa byatangirijwe ku mugaragaro. Yakomeje avuga ko Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose kugirango umuturage wese ukeneye ubufasha bumugereho by’umwihariko abagomba gusanirwa amazu yabo ndetse no kubakirwa kugirango ubuzima bukomeje bitabangamiye imibereho myiza yabo ngo bagumane ingorane z’uko baturiye umupaka. Yijeje abaturage ko Leta y’u Rwanda iri kumwe nabo ko badakwiye kubigiraho impungenge.

Umuyobozi w’Akarere Mulindwa Prosper yihanganishije abaturage bagizweho ingaruka n’ibisasu byaguye mu Rwanda biturutse muri Repubulika Iharanira Demokaraso ya Congo kuwa 26 Mutarama 2025 by’umwihariko imiryango y’abantu 16 bishwe n’amasasu ndetse n’abakomeretse. Umuyobozi w’Akarere kandi yasabye Abanyarubavu n’Abanyarwanda muri rusange ko badakwiriye kugendera ku mpuha,ibishuko bikwirakwizwa na Guverinoma ya Congo ikoresheje abo bafatanya bose mu guharabika u Rwanda.

Back