RUBAVU: HASOJWE IMINSI 16 YO KURWANYA IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA N’ICURUZWA RY’ABANTU, IMIRYANGO 84 ISEZERANWA MU MU BURYO BWEMEWE N'AMATEGEKO

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025, mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Mudende, habereye umuhango wo gusoza iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohotera n’icuruzwa ry’abantu. Uyu muhango wayobowe n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, witabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa n’abaturage.

Uyu muhango waranzwe by’umwihariko n’ibikorwa bibiri by’ingenzi birimo gusoza ku mugaragaro iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohotera n’icuruzwa ry’abantu, ndetse no gusezeranya mu buryo bwemewe n’amategeko imiryango 84 yari isanzwe ibana mu buryo butemewe n’amategeko. Iki gikorwa cyashimangiwe nk’intambwe ikomeye mu kubaka imiryango itekanye, yubahane kandi ikurikiza amategeko y’igihugu.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi Wungirije ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza Madame ISHIMWE Pacifique yakanguriye abaturage gukomeza kurwanya ihohotera rikorwa mu muryango, asaba buri wese kugira uruhare mu kurengera abagore, abana n’abandi bashobora kwibasirwa n’ihohotera, agira ati: "Kurwanya ihohotera ni inshingano ya buri muturage. Umuryango utekanye ni wo musingi w’iterambere rirambye." Yanibukije ko icuruzwa ry’abantu ari icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, asaba abaturage gutanga amakuru ku gihe mu gihe babonye cyangwa bakeka ibikorwa nk’ibi, yongeraho ati: "Ntawe ukwiye kurebera ihohotera cyangwa icuruzwa ry’abantu; gutanga amakuru ku gihe ni ugutabara ubuzima bw’abandi."

Mu gusoza uyu muhango, abaturage bahawe inkunga zitandukanye zigamije kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi, zirimo ibikoresho byo mu gikoni nk’imbabura n’amasafuriya. Umwe mu baturage bari bahari yagize ati: "Ibi bikoresho bidufasha gutangira ubuzima bushya mu muryango wemewe n’amategeko kandi biduha icyizere cy’ejo heza." Abaturage n’inzego zahize abandi mu kurwanya ihohotera bahawe impamyabushobozi (certificates) zo kubashimira uruhare bagize mu gukangurira sosiyete kurwanya ihohotera.

Byongeye kandi, umuryango umwe watoranyijwe uhabwa inka muri gahunda ya “Gira Inka”, nk’igikorwa kigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kubafasha kwigira.

Uyu muhango wasojwe abaturage basabwa gukomeza gufatanya n’inzego z’ubuyobozi mu kurwanya ihohotera n’icuruzwa ry’abantu, no guteza imbere imibereho myiza ishingiye ku muryango utekanye, uhamye kandi wubahiriza amategeko.

Back