RUBAVU: HAKOZWE INAMA Y’UBUREZI YAGUYE IGAMIJWE KUNOZA IREME RY’UBUREZI MU KARERE

Ku wa 28 Kanama 2025, Visi Meya w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza ISHIMWE Pacifique yayoboye inama y’uburezi yaguye yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abayobozi b’ibigo by’amashuri. Iyo nama yari igamije kurebera hamwe uko umwaka w’amashuri wa 2024-2025 wagenze, imitsindire y’abanyeshuri, ndetse no gufata ingamba nshya zigamije gutegura neza umwaka w’amashuri wa 2025-2026.

Abitabiriye inama bagarutse ku kunoza ireme ry’uburezi hagamijwe kongera imitsindire y’abanyeshuri ku byiciro byose, banagaruka ku kunoza imyitwarire n’imikorere y’abarezi kugira ngo serivisi batanga zirusheho kuba inyangamugayo kandi zifite ireme. Hanaganiriwe kandi ku buryo bwo gukemura ibibazo byagaragaye mu mwaka ushize no gushyiraho ingamba zo kubikumira mu mwaka utaha.

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza yashimangiye ko uburezi bufite ireme ari urufunguzo rw’iterambere ry’igihugu, anasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri gukomeza gushyira imbere umunyeshuri no kumufasha kugera ku ntego z’amasomo ye.

Back