RUBAVU: Guverineri Habitegeko Francis yasabye abafatanyabikorwa b’Akarere gukomeza ubufatanye buhoraho

Ubwo yatangiza ku mugaragaro, imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Rubavu, Habitegeko Francois Guverineri w’intara y’Iburengerazuba yahaye umukoro abaje kumurika ibyo bakora wo guhangana n’ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi yiganje mu bana bari munsi y’imyaka 5.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 21 ukuboza 2022, ubwo hatangizwaga Open day ya DJAF Icyerekezo Rubavu yamaze iminsi itatu yitabiriwe n’abafatanyabikowa 71 baturuka mu mirenge itandukanye y’aka karere.

Habitegeko yagize ati “Igwingira ni kimwe mu bibazo bihangayikishije Igihugu, kuko abo bana banyu nibagwingira kandi aribo Rwanda rw’ejo Igihugu kizaba gihombye abayobozi b’ejo hazaza, murirwanye mu bishizeho umwete muzatsinda.”

Kubwa Guverineri Habitegeko asanga buri munyarwanda abigizemo uruhare igwingira n’imirire mibi mu ntara y’iburengerazuba ryaba amateka, kuko urisanga mu turere turimo nk’udufatwa nk’ikigega cy’Igihugu.

Bishop Gakunde Felix, Perezida w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere muri Rubavu (JADF ICYEREKEZO), yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga ku babyeyi bakorana umunsi ku munsi, kugira ngo hirindwe igwingira ry’abana kuko icyo baharanira ari ukuzamura iterambere ry’abaturage bita no ku mibereho yabo.

Yemeza ko umubyeyi iyo adashoboye gusukura ibyo agaburira umwana, ibyo arya biba byuzuyemo inzoka zigenda mu biryo zagera mu mubiri zigakura.

Yasabye abafatanyabikorwa bagenzi be kumenya ko umubyeyi akwiye gukangurirwa kumenya ko ubuzima bw’umwana bwubakwa neza mu minsi 1000, kugira ngo atazagwingira bikagira ingaruka ku hazaza he n’ah’Igihugu muri rusange.

Mukarukundo Esperance, Umurenge wa Kanama mu kagari ka Kamuhoza avuga ko bagerageza gukora ibishoboka ngo bahangane n’igwingira n’ubwo bagihura n’imbogamizi zisaba ko Leta yakongeramo imbaraga.

Back