RUBAVU-BIGOGWE : GUTANGA AMAKURU Y’IMIBIRI Y’ABAZIZE JENOSIDE NI UGUSIGASIRA UKURI KW’AMATEKA-UMUYOBOZI WA KARERE MULINDWA PROSPER
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe mu Karere ka Rubavu, ubuyobozi bwongeye gusaba abaturage bafite amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.
Umuyobozi wa karere ka Rubavu, MULINDWA Prosper, yashimiye abayobozi ku bwo kuza kwifatanya na bo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku Rwibutso rwa Bigogwe, ndetse anenga bamwe mu baturage bagifite ingengabitekerezo ya jenoside.
Yagize ati “bamwe mu baturage bakomeje guhisha imibiri banga kugaragaza aho bashyinguye izo nzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi, nkaba nshimira bamwe mu baturage batanga amakuru ku gihe kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro kandi ndashishikariza n’abandi bazi ahari indi mibiri gutangira amakuru ku gihe kugira ngo iyo mibiri y’abatutsi nayo ishyingurwe mu cyubahiro.”
Mu butumwa ibuka yatanze bwatanzwe na MBARUSHIMANA Gerard, aho yashimiye inkotanyi ku bwo kwitanga bakabohora igihugu. Akomeza yihanganisha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi abibutsa ko badakwiye kuzima nk’uko umwanzi yabishakaga bakwiye gutera intambwe begera imbere aho gusubira inyuma. Yakomeje agaragaza imbogamozi bakomeje guhura nazo.
Yagize ati “N’ubwo Abanyarwanda bakomeje kubaka ubumwe hari abantu bamwe na bamwe muri aka karere ka Rubavu bagiye bagaragaraho ibikorwa bimwe na bimwe bishingiye ku moko ndetse ningenga bitekerezo ya jenoside kandi abo bagiye bagaragara harimo n’urubyuruko.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Hon, Dr. BIZIMANA Jean Damascene, yagarutse kuburyo jenoside ya korewe abatutsi mu 1994 yagiye itegurwa kugeza ikozwe yibukije abanyarwanda ko ntamwanya wo gupfobya bafite icyo nicyo cyidufitiye umumaro twese tugomba guharanira ukuri kandi ukuri kwa mateka kwemezako abana bato bakivuka na bazavuka ko u Rwanda rutagomba gusubira uko rwari rumeze.