RUBAVU: BASABWE KUMVIRA INAMA Z’ABAJYANAMA B’UBUZIMA, MU KWIRINDA I GITUTU
Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 22 Werurwe 2024, u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu, ubusanzwe wizihizwa ku tariki ya 24 Werurwe ku isi yose buri mwaka. Ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi ukaba wizihirijwe mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Dufatanye turandure igituntu”.
Ni ibirori byari byitabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira indwara zandura wari uhagarariye Minisitiri w’Ubuzima, Umuyobozi uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima mu Rwanda (WHO), Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya igituntu mu kigo cy’ubuzima RBC, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, abajyanama b’ubuzima n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego z’ubuzima.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zandura Dr.TUYISHIME Albert wari uhagarariye Minisitiri w’Ubuzima muri ibi birori’ yavuze ko mu Rwanda bafite gahunda y’uko muri 2035 bazaba baranduye indwara y’igituntu burundu, aha akaba yasabye ubufatanye mu nzego zose.
Yagize ati:”Indwara y’igituntu iza ku isonga mu ndwara 10 zica abantu ku isi yose, ariko akaba ari indwara yakwirindwa ndetse ikanavurwa igakira .Bivuzengo rero ngo, birashoboka, buri wese uruhare rwe mu kuyirwanya, tukayikura kuri uwo mwanya iriho wo kwica cyangwa kuvutsa abantu ubuzima”.
Mu buhamya bwatanzwe na Zirarushya Venant, umwe mu baturage b’Akarere ka Rubavu warwaye igituntu akaza ku gikira, yavuze ko igituntu ari indwara izahaza cyane harimo no guta ibiro, ariko ko yagize ubutwari akajya kwa muganga, ndetse agafatanya n’abaganga mu gushakisha abo yagiye ahura nabo basangira, kuburyo abagera kuri 20 banduye igituntu nabo baravuwe, kandi barakira.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, yavuze ko kurandura indwara y'igituntu Atari igikorwa cy’umuntu umwe, ahubwo ko bisaba ubufatanye bw'inzego zose, abaturage isuku ikaba ku isonga, kandi ibyo ntibisaba umuterankunga. Yashimiye Umukuru w'Igihugu, ukora ibishoboka byose agashakira abaturage ubuzima bwiza dore ko kugeza ubu abarwayi b’igituntu basuzumwa kandi bakanavurirwa ubuntu.
Umuyobozi w’akarere kandi yashimiye Abajyanama b'ubuzima uruhare bagira mu kubungabunga ubuzima bw'abaturage, aho RBC nayo yabashimiye igatanga ibihembo by’amagare ku bajyanama b’ubuzima 13 bahize abandi mugutahura abarwayi benshi b’igituntu mu mirenge bakoreramo igize Akarere ka Rubavu.
Migambi Patrick, ushinzwe Ishami ryo kurwanya Igituntu mu kigo gishinzwe ubuzima yavuze ko mu Rwanda, raporo ya OMS ya 2023 yagaragaje ko abantu 56 ku bantu 100,000 barwara igituntu, ni ukuvuga hafi ibihumbi 7,250 by’abaturage bose, abo bashoboye kubona akaba ari abagera ku bihumbi 6,940 bangana na 91% , bityo bakaba barakoze ibishoboka byose kugira ngo iyi mibare igabanyuke.
Muri Raporo yasohowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu mwaka wa 2023 yerekana ko mu mwaka wa 2022 abagera kuri Miliyoni 7.5 bagannye amavuriro kwivuza igituntu, hanyuma abagera kuri miliyoni 1.3 muri bo cyarabahitanye, muri bo abagera ku bihumbi 167 bakaba bari banafite agakoko gatera Sida.