RUBAVU: AMARUSHANWA AMASHURI KAGAME CUP 2024-2025 YASOJWE MU BYISHIMO

Mu mujyi wa Rubavu, hakinwe imikino ya Nyuma y’amarushanwa y’amashuri Kagame Cup 2024-2025 mu Karere, aho ibigo by’amashuri bitandukanye byahataniraga ibikombe mu mikino itandukanye. Ni irushanwa ryagaragayemo impano, ubuhanga, kwihangana, no gukorera hamwe, byose bigaragaza intumbero y’uburezi binyuze muri siporo.

Icyizere cyari cyose ku bibuga aho abakinnyi bari biteguye guhatana mu mikino itandukanye. Umukino wa Football y’Abakobwa wabaye umwe mu yari yitezwe cyane, aho TTC GACUBA II yatsinze GS. BISIZI ibitego 3-0. Mu wundi mukino ukomeye wa Football y’Abahungu, ikipe ya GS. GACUBA II/A yatsinze GS. SHWEMU II kuri penaliti nyuma yo kunganya 2-2.

Mu mukino wa Basketball, ikipe ya GS. GACUBA II/A yagaragaje ubushake bukomeye bwo gutsinda, ariko igorwa na GSNDA NYUNDO, birangira itsinzwe ku manota 43-49. Volleyball nayo ntiyabuze ihangana rikomeye, aho GS. UMUBANO I yatsinze GS. AMAHORO ku ntsinzi y’amaseke 3-1.

Mu mikino ya Handball, ikipe ya COLLEGE DE GISENYI yegukanye insinzi y’ibitego 13 kuri 10 itsinze GSNDA, naho mu mukino wa Rugby, COLLEGE BAPTISTE ni yo yegukanye igikombe.

Nyuma y’imikino n’intsinzi zitandukanye, amakipe yatwaye ibikombe ni aya akurikira:

 Football (Abakobwa): TTC GACUBA II
 Basketball (Abahungu): GSNDA NYUNDO

 Volleyball (Abahungu): GSAJ
 Volleyball (Abakobwa): GS. UMUBANO I
 Handball (Abahungu): COLLEGE DE GISENYI
 Handball (Abakobwa): COLLEGE DE GISENYI
 Rugby: COLLEGE BAPTISTE
 Netball: GSNDA

UBUTUMWA KU BANYESHURI: KUBA INYANGAMUGAYO NO GUTEGURA EJO HAZAZA

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Ishimwe Pacifique yasoje ku mugaragaro iri rushanwa, anashyikiriza ibihembo abatsinze. Muri ibyo bihembo harimo ibikombe, imidari, imipira, n’imyambaro y’imikino ku makipe yitwaye neza kurusha andi. Yashishikarije abanyeshuri gukomeza gukoresha impano zabo neza, barangwa n’ikinyabupfura, kugira ngo bazagere ku rwego rwo hejuru rwa siporo, batibagiwe amasomo yabo.

Yasabye kandi abanyeshuri bakomeje mu kindi cyiciro kuzitwara neza barangwa n’ubunyangamugayo n’ubupfura ku rwego rw’Igihugu aho bagiye guhatanira abibutsa ko siporo ari urufunguzo rwo gutuma impano zabo zizamuka, ariko bagomba kubikora neza batibagiwe amasomo yabo.

Back