RUBAVU: AMAKOPERATIVE Y’ABAGORE BAKORA UBUCURUZI BWAMBUKIRANYA UMUPAKA, YAHAWE INKUNGA Y’ICIRO CYA 3 INGANA MILIYONI 62
Kuri uyu wa kane, mu karere habereye umuhango wo gutanga Inkunga y'icyiciro cya 3 ya Miliyoni 62 ku makoperative y’Abagore bakora ubucuruzi buciririse bwambukiranya imipaka mu Karere no kuyinjiza mu kindi cyiciro, ni umuhango wabereye kuri Stade Umuganda, mu murenge wa Gisenyi witabiriwe na Jeannette BAYISENGE, PhD. Minisitiri muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.
Ni inkunga yatanzwe kubufatanye n’ iyi Minisiteri ndetse na n’Inama nkuru y’ igihugu y’ Abagore mu rwego rwo gufasha abagore bo mu Karere ka Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, bibumbiye mu makoperative agera kuri 26 no gukomeza gushyigikira ibindi bikorwa byabo by’ Iterambere bakora. byasuwe mu murenge wa Gisenyi na NYAMYUMBA aho yasuye koperative ABAHUJE MBUGANGARI ikora ubucuruzi bw' imyaka naho koperative DUHURIZEHAMWE NYAMYUMBA ikaba ikora ubucuruzi bw 'imbuto n'imboga bakanagira igikorwa bahuriyeho cy’ Ubworozi bw' ingurube.
Bamwe mu banyamuryango ba Koperative batewe inkunga bashimiye cyane Ubuyobozi bw’Umukuru w’igihugu bukomeje kubazirikana bubafasha kugera ku iterambere.
Mukabadege wo muri Koperative ‘Tuzamurane mugore wa Gikombe’, yashimiye byimazeyo ubuyobozi bw’Igihugu bwabagobotse.
Yagize ati “Mbere na mbere tubanje gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kuba yaratekereje k’umugore, akaduteza imbere, cyane ko twari twaragize ihungabana rituruka ku ngaruka za Covid-19, adutekerezaho adushakira inkunga twiteza imbere. Turi abagore bambukiranya imipaka, ubu turimo kuzamuka mu ntera, inkunga yaduhaye tuyibyaza umusaruro, turamushimira kuri iyi nkunga yindi atwongeye, iradufasha gukomeza kuzamuka turenge aho twari tugeze”
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. B Jeannette, akaba n’Umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo gushyikiriza ayo makoperative iyi nkunga, yavuze ko inkunga bahawe nta kabuza bizeye ko izabyazwa umusaruro kuko banagiye bahugurwa mu byiciro bitandukanye ndetse ashima ko batangiye intambwe yo gufashanya hagati yabo aho baremeye bagenzi babo inkunga y’ Ibihumbi Magana abiri (200)
Yagize ati: “Byashyizemo imbaraga na Nyuma ya Covid 19, nibwo twatangiranye urugendo bahabwa amahugurwa atandukanye, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ajyanye n’uburyo bwo gucunga amafaranga yabo, basobanuwe amategeko agenga ubucuruzi bwambukiranya Umupaka n’ibindi ku buryo twifuza ko bazamuka bakagera no ku rwego rwo gufasha abandi nk’uko mwabibonye”
Kuva mu 2019, Koperative z’abagore zimaze guhabwa n’iyo Minisiteri inkunga ya Miliyoni 164 z’Amafaranga y’u Rwanda, harimo n’izo 62 zatanzwe uyu munsi, yo kubunganira mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.
Muri rusange, amakoperative aterwa inkunga na MIGEPROF ni 47, harimo ayo 26 yahawe inkunga ku nshuro ya gatatu akaba agiye gutangira kwigira, mu gihe andi 21 yo agikomeje kunganirwa.
Camarade MUHIRE
PRMCO/Rubavu