RUBAVU: ABATURAGE BOROJWE INKA 40 MU MURENGE WA NYAKILIBA, MUDENDE NA CYANZARWE

Abaturage b’Imirenge ya Cyanzarwe, Mudende na Nyakiliba bo mu Karere ka Rubavu barishimira inka 40 borojwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika muri gahunda ya Girinka ibinyujijwe mu mushinga VCRP.

Muri izi nka, abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe bahawe 14, abo mu Murenge wa Nyakiliba 13, naho abo mu Murenge wa Mudende 13. Izi nka zitezweho gufasha imiryango yahawe kwiteza imbere, kongera imirire myiza no kwikura mu bukene.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, MULINDWA Prosper, wayoboye iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Nyakiliba, yabwiye abaturage ko inka bahawe ari ubutunzi n’isoko y’iterambere ry’imiryango yabo. Yabasabye kuzitaho, kuzigaburira neza, kuzikingiza no kuzicungira umutekano kugira ngo zigire umumaro w’igihe kirekire.

Na none, mu Murenge wa Mudende, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yasabye abahawe inka kuzikoresha neza mu kubyaza umusaruro mukamo wazo n’ifumbire, abibutsa ko inka ari ishingiro ry’ubukire. Yabasabye kandi kuzirikana gahunda yo kwitura ku wundi, kugira ngo n’abandi baturage bagere ku nyungu za Girinka.

Iyi gahunda ikomeje gufasha abaturage ba Rubavu kwiteza imbere, kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi no kwimakaza umuco w’ubufatanye n’ubudaheranwa.

Back